Nyanza: Minisitiri Bayisenge yasabye ababyeyi n'abana kudahishira ababahohoteye kuko ababikora ari abangizi
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette asaba ababyeyi n’abana bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato, kudahishira ababikoze kuko ari abangizi kandi ko kubahishira no gutinda kubagaragaza bituma hatakara ibimenyetso, bityo uwagombaga guhanirwa guhohotera abana ntabihanirwe.
Ibi Minisitiri Bayisenge yabitangaje ubwo hasozwaga ibikorwa by’iminsi itatu byo kwegereza serivisi z’ubuzima n’iz’ubutabera, abangavu batewe inda bo mu karere ka Nyanza, hagamijwe kubasubiza mu buzima busanzwe.
Kuri ubu ngo hari abafatanyabikorwa usanga hafasha aba bana ariko ubufasha bakenera bwose ntibabuhabwe, ari nayo mpamvu iyi minisiteri irimo kureba uburyo bwakomatanyirizwa hamwe umwana akajya ahabwa ubufasha bwo se akeneye.
Muri ubu bufasha abangavu batewe inda bakenera harimo n’ubutabera. Minisitiri Bayisenge avuga ko nubwo usanga hari abafatanyabikorwa bafasha abana bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kuko batishoboye, ariko ngo n’undi wese ukeneye ubutabera bikagaragara ko ababyeyi be batishoboye nawe arafashwa.
Igikoma mu nkokora ubu butaabera ngo ni ababyeyi bahishira abahohoteye abana , igihe byakozwe n’abo mu miryango cyangwa inshuti bigatuma ababikoze badahanwa.
Ati’’ Imibare usanga akenshi iba mikeya kubera kwa guhishira , kandi kiriya ni icyaha gikomeye gikeneye ibimenyetso uko utinda uhishira ibimenyetso biratakara. Ugasanga rero noneho icyaha gihindutse guterwa inda turindiriye ko abyara tugapima ADN , kandi twakabaye duhanira icyaha cyo ugusambanywa bikiba, niba tubona aba babyaye biba bivuze ko hari abandi benshi batabyaye kandi nabo baba bagombye guhabwa ubutabera.’’
Akomeza Agira ati’’Aha rero niho twongera gutsindagira dusaba ngo yaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda kuko amategeko ahana n’uwahishiriye, kugira ngo twumve twese ko bitureba ,twumve ko ari icyaha twumve ko uwabikoze ari umwangizi , ari umugome ari umugizi wa nabi twese dukwiye kumurwanya.
Umwe mu bana bahohotewe bagaterwa inda wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, avuga ko yatewe inda n’umuhungu wamurushaga imyaka 5 ariko akabura uwo abibwira kuko na nyina umubyara yatinyaga kubimubwira. Kugeza ubwo bimenyekanye bikagera kuri Isange one stop center ari nabo bafashe uyu wamuhohoteye.
Nyuma y’uko uwamuteye inda afashwe agafungwa uyu mwana avuga ko yakomeje gutotezwa no kwanga n’imiryango. Ati’’ Ababyeyi be baranyanze ngo naramufungishije ntibazi n’umwana wanjye uko asa.Hari n’abandi bo mu muryango wanjye bambwira ko nabyaye ikinyendaro kuko nafungishije se ngo bivuze ko umwana atagira se.’’
Ku ruhande rwa Ntazinda Erasme meya wa Nyanza , avuga ko bakomeza gusaba abana bahohotewe kugaragaza ababateye inda kandi ko hari imiryango y’abafatanyabikorwa ifasha aba bana gutanga ibirego.
Ati’’ Hari MAJ irabafasha, ariko n’urugaga rw’abavoka narwo iyo turugaragarije ko hari abana batishoboye bakeneye ubufasha baradufashwa hari na Legal Aid forum nayo iradufasha, ndetse na Haguruka bose badufasha kuburanira aba bana’’.
Ibi bikorwa byateguwe na migeprof byamaze iminsi 3 bikaba byari bigenewe abana 150 bo mu mirenge yose y’akarere ka Nyanza ndetse n’ababyeyi babo.
Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yasabye ababyeyi n'abana kudahishira ababahohoteye kuko ari abangizi n'abagizi nabi.
Yanasuye kandi rumwe mu rugo rufasha abana b'abakobwa batewe inda bakiri bato kwigarurira icyizere biga imyuga