U Bufaransa : Perezida Macron yemereye abari munsi y'imyaka 25 udukingirizo ku buntu
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yiyemeje guhangana n’ubwiyongere bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, aboneraho no gutangaza ko guhera umwaka utaha udukingirizo tugiye kujya dutangirwa ubuntu muri za farumasi ku bari munsi y’imyaka 25.
Ibi Macron yabitangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. aho Euronews ivuga ko byari byitezwe ko uyu mwanzuro wafatwa ku bari hagati y’imyaka 18 na 25 ariko umukuru w’igihugu akavuga ko n’abataruzuza imyaka y’ubukure bafungurirwa amarembo bakajya bahabwa kuri utwo dukingirizo ku buntu.
Kugeza ubu, ntihatangajwe ikiguzi bizatwara leta mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, icyakora abayobozi bakuru mu nzego z’ubuzima mu Bufaransa bavuze ko imibare ya 2020 na 2021, igaragaza ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziyongereye ku rugero rwa 30%.
Kuva mu Ukuboza 2018, umuganga yashoboraga gutanga udukingirizo tukishyurwa n’ikigo cy’u Bufaransa cy’ubwiteganyirize ndetse n’abakiri bato bemererwaga kuba baduhabwa aho bavurirwa ku mashuri bigaho, ariko habagaho ikibazo ko benshi batari babifiteho amakuru.
Imibare igaragaza ko abataruzuza imyaka y’ubukure bafite aya makuru, bangana na 21% mu gihe abari hagati y’imyaka 18 na 24 bayazi bo bangana na 29% nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa.
Macron yavuze ko gahunda yo gutanga ku buntu udukingirizo, izatangira kuva ku wa 01 Mutarama 2023 aho yagize ati "mureke tubikore" yifashishije amashusho yifashe akoresheje Camera y’imbere ya telefoni ye.
Yanavuze ko "abataruzuza imyaka y’ubukure benshi nabo bakora imibonano mpuzabitsina, bityo na bo bakeneye kwikingira ubwabo."
Ivomo : igihe.com