Nyanza: Batunguwe no kumva ko Biguma atazabazwa ubwicanyi bwakorewe i Karama

Nyanza: Batunguwe no kumva ko Biguma atazabazwa  ubwicanyi bwakorewe i Karama

Bamwe mu barokotse  Jenoside  yakorewe  Abatutsi bo mu murenge wa Ntyazo muri aka karere ka Nyanza bavuga ko batunguwe no kumva ko Hategekimana Philippe Manier uzwi ku izina rya Biguma, atazabazwa ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Karama , nyamara  ngo yarabugizemo uruhare.

Ubwo umuryango Haguruka na Paxpress basuraga  abaturage mu nteko z’abaturage, baje kubagezaho amakuru y’urubanza rw’ubujurire rwa Biguma, bababwiye ko atazabazwa ubu bwicanyi maze bavuga ko batabyishimiye , icyakora  ngo icyo bifuza  n’uko yazahamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Umwe ati’’ Numvise muri radio ngo Biguma yarajuriye birantungura! Kuko bavuze ngo hari ibintu biri muri dossier tugomba kuganira  ariko bitari muri dosiye ariko bitazongerwamo kuko wenda byazatuma bya bindi bya mbere wenda biba imfabusa.’’

 Akomeza agira ati"Si ubwa mbere wenda icyo kibazo twaba tukinjiyemo , hari abantu baje kutubaza muri za 2018 turabasobanurira tubabwira uko amabariyeri yari atondetse n’abari bayahagarariye ! Wa musozi wa Karama uza by’umwihariko ko wo wari uyobowe n’abajandarume n’abarundi ,ariko igitero cya mbere kigiyeyo abantu bahigwaga muri Jenoside babashije kwivuna abanzi bari babateye."

Yongeyeho Ati"Nibwo  bagiyeyo ubwa 2  bayobowe n’abajandarume n’impunzi z’abarundi, bari kumwe n’umupolisi wabaga hano witwaga Munyaneza Viateur niwe wari uyoboye abasivile b’inaha ngaha.’’

Niyitegeka Jean Baptiste uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyanza , avuga ko kuba  Biguma yarajuriye,  ko kujurira  ari ibisanzwe kuko ari inzira  y’ubutabera  afitiye uburenganzira mu mategeko .

Ati’’Ibyo kuba  hari agasozi  ka Karama katagaragara muri uru banza katagaragaye mu rwa mbere  ndetse no rw’ubujurire kakaba karakuwemo byo nta makuru ahagije cyane tubifiteho. Ariko twe nk’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside ,ikidushishikaje ni ukubona yahamwe n’icyaha cya Jenoside akagihanirwa’’.

Umusozi wa Karama wagarutsweho n’umutangabuhamya mu bujurire bwa Biguma

Muri uru rubanza rw’ubujurire umutangabuhamya uvuka muri Ntyazo aherutse kugaragariza urukiko ko  tariki ya 1 Gicurasi 1994, muri Karama hagabwe igitero cy’abajandarume n’impunzi z’Abarundi bari batwawe mu mabisi atatu, bazenguruka abaturage baho, babamishamo amasasu, bica abari hagati y’ibihumbi 27 na 30.

Ati “Abajandarume baturashe amasasu menshi, bica benshi, n’inka zishwe zirashwe. Ubwicanyi bwahagaze ubwo imvura yagwaga, bunije. Bamburaga imirambo imyambaro, n’abagore bapfuye barasambanywaga.”

Icyakora  ubwo  Perezida  w’iburanisha yabazaga Biguma kugira icyo avuga  k’ubuhamya bw’uyu mubyeyi, yasubije  ko bibabaje kuri bo, nawe bikaba bimubabaje nk’umubyeyi ariko ko ntacyo yabikoraho.

Hategekimana Philippe Manier uziwa nka Biguma, kuri ubu arimo kuburana ubujurire  aho  yajuririye icyemezo cy’urukiko rwa rubanda, rwari rwamukatiye igihano cy’Igifungo cya burundu hari ku itariki ya 28 kamena 2023.

Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024 ,akaba ari bwo urubanza k’ubujurire bwe rwatangiye, bikaba bitenganyijwe ko ruzasoza muri uku kwezi k’ukuboza.

 Biguma, yavukiye mu cyari komini Rukondo muri Gikongoro , ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Yafatiwe mu gihugu cya Kameruni avuye mu Bufaransa aho yahinduriye amazina akitwa Philippe Manier muri 2005 ubwo yahabwaga ubwenegihugu.

Ashinjwa ibyaha bya Jenoside harimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri.

Ashinjwa kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwaga  Nyagasaza Narcisse .

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw