U Rwanda rwakiriye intumwa z’u Burundi mu biganiro byo gushishikariza impunzi gutaha

U Rwanda rwakiriye intumwa z’u Burundi mu biganiro byo gushishikariza impunzi gutaha

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi baje mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo iri tsinda riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, ryageze ku Mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda iri tsinda ryakiriwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Mu ndamukanyo ya ’Muraho neza bene wacu’, niko Guverineri Gasana Emmanuel yahaye ikaze iri tsinda ry’abayobozi baturutse i Burundi.

Yababwiye ko bisanga mu Rwanda abamenyesha gahunda y’ibikorwa barahakorera birimo guhura n’inzego za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse n’ifite impunzi mu nshingano.

Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Mbere, aba bayobozi baturutse i Burundi barahura n’abahagarariye impunzi z’Abarundi zibarizwa mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bice mu gihe ku wa Kabiri aribwo bazajya i Mahama mu Nkambi.

Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2015, habayeho ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi gutaha iwabo bikozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Imibare itangazwa na Minema igaragaza ko impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama no mu bindi bice bagera kuri 50329.

Mu 2020 nibwo Abarundi bari barahungiye mu Rwanda batangiye guhunguka ku bushake aho kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze guhunguka ari 30315.

ivomo: inkuru ya igihe.com