Amajyepfo : Guverineri Kayitesi yagaragaje uko igitondo cy'isuku cyahinduye imyumvire y'abaturage
Umunsi wo ku wa kabiri mu gitondo , ni umunsi wahariwe isuku aho abaturage n'abayobozi bahura bagafata amasaha abiri bakora isuku ahantu runaka haba hateguwe , ni umunsi rusange mu ntara yose y'Amajyepfo kuri ubu igitondo cy'isuku kimaze amezi arindwi guitangijwe kandi gikora mu ntara y'Amajyepfo.
Guverineri Kayitesi Alice uyobora intara y'Amajyepfo avuga ko igitondo cy'isuku cyahinduye imyumvire y'abaturage, kuko ubu basigaye bazi akamaro k'isuku, yaba aho batuye cyangwa n'aho bakorera.
Ati'' Igitondo cy'isuku cyahinduye imyumvire y'abaturage, ubu usigaye usanga hirya no hino ku mihanda hari isuku , ubundi wasangaga ibyatsi byarameze ahantu hose n'aho abantu batuye cyangwa bakorera hirya no hino mu masanteri y'ubucuruzi no ku muhanda hari ibigunda none ubu hasigaye hagaragara isuku''
Akomeza agira ati'' Kugira isuku ni urugendo ariko nibura twishimira ko abaturage bahinduye imyumvire ubu bakaba batangiye kuyumva no kuyikora.Hari ahantu wasangaga nko kuri santere y’ubucuruzi ahagenewe gushyira imyanda za poubelle ziri inyuma y’aho bakorera wenda hari na za resitora, ibyo byagiye bikurwaho. Kuri ubu hongerewe poubelle kuri santere z’ubucuruzi ngira ngo mugenda muzibona mu turere twose.”
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu karere ka Ruhango Kanyarwanda Deogratias umuyobozi w'abamotari mu karere ka Ruhango ,yavuze ko muri rusange nta mumotari ukwiye kurangwa n'umwanda, kuko uwo ngo nta mugenzi wamutega. Ibi bituma abamotari bahora bitwararika bakagira isuku ,icyakora ngo bafite n'inshingano zo kuyikangurira abandi. Ati '' Nta mumotari ufite umwanda wabona umugenzi twebwe bidusaba guhora dusa neza, icyakora tugomba kuyikangurira abandi yaba abagenzi dutwaye cyangwa undi wese tubonye usa nabi.''
Yankurije Farida umukuru w'umudugudu wa Mujyejuru mu kagari ka Nyamagana ,umurenge wa Ruhango we yavugaga ko muri uyu mujyi wa Ruhango hari abaturage usanga bafite umwanda, abandi ugasanga bagenda bajugunya imyanda aho babonye hose.Uyu mukuru w'umudugudu avuga ko bagiye kurushaho gukangurira abaturage kugira umuco w'isuku .Ati ''wasangaga abantu bajugunya imyanda aho babonye bose kandi ubu dufite kompanyi isigaye iza gutwara imyanda mu ngo , ariko si bose bayigiyemo , ubwo tugiye kujya duhura buri wa kabiri , turizera ko abantu bose bazaba bamaze gusobanukirwa n'isuku''.
Gahunda yihariye y'Igitondo cy'isuku mu ntara y'Amajyepfo cyatangiye ku itariki ya wa 22 Gashyantare 2022 gitangijwe na Guverineri Kayitesi ikaba igamije gufasha abaturage batuye mu ntara y'Amajyepfo guca ukubiri n’umwanda , bakimakaza isuku aho batuye n'aho bakorera.
Ubwo guverineri Kayitesi yatangizaga gahunda yihariye y'igitondo cy'isuku mu ntara y'Amajyepfo
Gahunda y'igitondo cy'isuku ubwo yatangizwaga mu karere ka Ruhango.
Hirya no hino mu mujyi wa Ruhango habaga hari amacupa yahajugunywe.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw