Ruhango : Barataka igihombo batewe n'ifungwa ry'ishuri
Abakorera mu isanteri y'ubucuruzi ya Mutara iherereye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, bavuga ko bahombejwe n'ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Mushubati cyari muri iya santeri, cyafunzwe na Leta mu mwaka wa 2013 biturutse ku kibazo cy'umwanda wahagaragaraga .
Aba bacuruzi bavuga ko bari baje kuhakorera bakurikiye iki kigo cy'amashuri cyahubatswe na Leta mu mwaka w'1997. Kuri ubu ngo ntibakibona abakiriya ndetse byanatumye iterambere ry'iyi santeri ya Mutara risubira inyuma.
Abaganiriye na TV1 bayigaragarije igihombo bagize none bakaba basaba Leta kuhagarura iri shuri ,dore ko n'inyubako zaryo zirimo kwangirika. Agira ati''Twarahombye cyane kuva ikigo cyafungwa, abamotari ntibaburaga abagenzi bazanaga abana hano ku ishuri bakabona amafaranga, ababyeyi bazanye abana cyangwa abaje kubasura baraduhahiraga ndetse wasangaga n'abahinzi bejeje imyaka bayizana ikigo kikabagurira''.
undi mucuruzi Ati'' Ikigaragara byo iyi santeri yahise isubira inyuma cyane kandi yari imaze gukomera.Si nibyo gusa nubwo na twe twahombye ariko na ziriya nyubako zirimo kwangirika, harimo na laboratwari irimo kwangirika ,twumva ko kubera ko cyari ikigo cya Leta ibyo bibazo byari birimo Leta yari kubikemura hanyuma kikongera kigakora. Turasaba ko cyakongera kigakora natwe tukagira ishuri mu murenge wacu n'abana bacu bakabona aho biga habegereye''.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango Habarurema Valens mu kiganiro yagiranye na Tv1 avuga ko akarere karimo gushaka uwo gaha aya mashuri akajya ayigishirizamo myuga. Ati'' Turashaka kugira amashuri menshi y'imyuga, turimo gushaka uwo twayaha akayakoresha mu karere dufite babiri barishaka, rero nk'abayobozi turimo guhitamo umwiza wagikoresha. Imirimo yo kuhasana irimo irakorwa''.
Ubwo cyatangiraga mu mwaka wa 1997 iki kigo cyari cyatangiye kigisha abana bigaga mu cyiciro rusange nyuma kiza kongererwa ubushoboz, kikajya cyakira abana biga mu masomo y'ubumenyi ni ukuvuga imibare, ubugenge, ubutabire n'ibinyabuzima. Abana bakaba barigaga bacumbikiwe mu kigo.
Usibye iki kigo cy'amashuri yisumbuye cya Ecole Secondaire de Mushubati cyafunzwe bigahombya abatuye mu karere ka Ruhango, banavuga ko hari ikindi kigo nacyo cyahoze cyigisha imyuga cya ETM (Ecole technique de Mukingi) nacyo kimaze igihe gisaga umwaka gifunzwe, bakaba bifuza ko na cyo cyakongera kigakora.
Ikigo cy'ishuri cya ES de Mushubati cyafunzwe na Leta mu mwaka wa 2013 kuri ubu akarere kavuga ko kirimo kuvugururwa
Abaturage bifuza ko cyakongera kigakora