Kirehe: Urujya n'uruza rw'abanyamahanga ku mupaka wa Rusumo intandaro y'ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA

Kirehe: Urujya n'uruza rw'abanyamahanga ku mupaka wa Rusumo intandaro y'ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA

Akarere ka Kirehe gahana imbibi n’igihugu cya Tanzania kakaba kaza ku isonga mu kugira abafite ubu bwandu muri iyi ntara bitewe n’urujya n’uruza rw’abanyamahanga ku mupaka wa Rusumo. Aha ngo  hagaragara umubare mwinshi w’abakobwa bicuruza,aho hagaragara umubare mwinshi w’abakobwa bicuruza, kuko aka karere gafite umubare ungana n’ibihumbi 5010 bakurikiranwa umunsi ku wundi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri uyu mwaka.

Bamwe mu bakorera hafi n’umupaka wa Rusumo uhuza akarere ka Kirehe n’Igihugu cya Tanzania, bagaragaza ko ubwiyongere bwa Virusi itera Sida buturuka kurujya n’uruza rw’abanyamahanga baba bafite amafaranga abakobwa bakahaza ariyo bakurikiye, ndetse akenshi ntibakoreshe n’uburyo bwo kwikingira .

Ndahayo Gilbert ukora umwuga wo kogosha ku mupaka wa Rusumo, avuga ko kwirinda SIDA muri aka gace bisaba ubwenge bwinshi, kuko hambuka abantu benshi bafite imico itandukanye.

Ati:" Aha ngaha kuyirinda biba bisaba ubwenge bwinshi kuko hari urujya n’uruza kugira ngo twirinde bisaba gukoresha uburyo bwo kunywa imiti cyangwa tugakoresha agakingirizo, hano ku mupaka uburaya burakabije kuko Umuntu ava Dar es Salaam agahita arara muri Lodge kandi akararana n’umukobwa.''

Ishimwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto , avuga ko abakora umwuga w’uburaya bagaragara cyane mu masaha y’ijoro gusa akavuga ko hakiri ikibazo cy’udukingirizo duke, tuboneka k’umupaka n’utubonetse tukaboneka duhenze.

Semwiza Etienne ni umujyanama w’ubuzima mu karere ka Kirehe avuga ko akenshi bakunze gusanga  urubyiruko bakabaganiriza k’ubuzima gusa avuga ko bahura n’ikibazo cy’urubyiruko rutitabira ibiganiro bigamije kubakangurira kwirinda Virus itera SIDA.

Umuhoza Christine nawe ni umujyanama w’ubuzima avuga ko urubyiruko rwo muri aka karere rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye biturutse ku mibereho n’amakimbirane yo mu miryango ibituma abakoresha imibonano mpuzabitsina babategeka uburyo bwo kuyikoramo harimo no kudakoresha agakingirizo bamwe bakahandurira SIDA.

Dr Munyemana Jean Claude Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe avuga ko mu bukangurambaga buheruka gukorwa muri Nzeri mu gupima ubwandu bushya mu karere ka Kirehe mu bantu ibihumbi 15750 habonetse abantu 37 bafite ubwandu aho 31 ari igitsinagore,6 bakaba igitsinagabo bingana na 0.23%  mu gihe ku rwego rw’igihugu ubwandu bushya bungana na 0.27%.

Dr Munyemana Jean Claude Umuyobozi mukuru w'Ibitaro bya Kirehe,avuga ko mu bukangurambaga bwo kwirinda  virusi itera SIDA mu bantu bapimwe  abagore ari bo benshi  basanze  baranduye kurusha abagabo.

Ku babyeyi bapimwe Virus itera SIDA  bagiye kubyara mu kwezi kwa 10 uyu mwaka bangana 1159 muribo 4 basanganwe agakoko gatera Sida bivuze ko iyo badakurikiranwa bari kwanduza abana bari kubyara.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe Mukandayisenga Janviere avuga ko kuba akarere ka Kirehe kaza mu mijyi yunganira Kigali ari kamwe mu gafite abakora umwuga w’uburaya benshi.

Ati:” Abakora umwuga w’uburaya turabafite nubwo tutazi neza umubare wabo ariko hari amatsinda twamaze kubabumbira mu mashyirahamwe tukabahuza n’abafatanyabikorwa kuko akenshi iyo tuganiriye nabo batubwira ko ari umwuga ariko twabahuje n;amahirwe dufite abo duha amafaranga ya VUP tubafasha kwiga imishinga iciriritse”.

Uyu muyobozi avuga ko abakora umwuga w’uburaya bakunda abanyamahanga cyane ndetse abenshi muribo bakaba baraboneje urubyaro ibigaragara n'uko batinya gutwita, kurusha uko batinya Sida ibitiza umurindi ubwiyongere bwa Virus itera SIDA muri aka karere.

Sida ni imwe mu ndwara itarabonerwa umuti n’urukingo kugeza magingo aya,ahubwo ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafata imiti ibagabanyiriza ubukana. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kigaragaza ko ubwandu bwa sida bwiyongera uko bwije n'uko bukeye mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda.

Mukandayisenga Janviere Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko abakora  uburaya  bakunda cyane abanyamahanga, abenshi ngo  baba baraboneje urubyaro ikigaragaza ko batinya inda cyane kurusha virusi itera SIDA.

uMUHOZA Christine umujyanama w'ubuzima avuga ko urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina  idakingiye, bitewe n'ibyo  abo bayikorana  nabo  babategeka kuyikora  batikingiye

Venuste Habineza/heza.rw