RBC yagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’izindi ndwara zitandura zigenda ziyongera

RBC yagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’izindi ndwara zitandura zigenda ziyongera
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ,gitangaza  ko mu Rwanda no kw'Isi indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’izindi ndwara zitandura zigenda ziyongera kubera ko abantu badakangukira kuzipimisha, nyamara buri mwaka ku isi hose zihitana ubuzima bw'abantu miliyoni 18.

Ubwo hizihizwaga  umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso,  ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyavuze ko iyi ndwara igenda yiyongera mu Rwanda no kw’Isi hose.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku isi hose 65% by'abayituye bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 60 na 65 aribo bibasirwa cyane n'iyi ndwara kandi bakaba baba batabizi  ko bayirwaye.

Dr. Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC avuga ko izi ndwara zifata umutima n'imitsi itwara amaraso (heart attack na stroke), zikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku isi kandi akaba ari zo zica abantu benshi cyane ku isi kuko buri mwaka zica abangana na miliyoni 18.

Agira ati" Mu Rwanda rero icyo kibazo kirahari, imibare duheruka byagaragaye ko abantu bagera kuri 46% bapfa bishwe n’izi ndwara zitandura  harimo indwara z’umutima, Diyabete n’indwara za kanseri ndetse n’indwara zo mu buhumekero."

Dr Uwinkindi Francois umuyobozi w'ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, avuga ko izi ndrwara zirimo kugenda ziyongera

Indwara y’umuvuduko w’amaraso n’indwara zitandura muri rusange zihangayikishije isi n'u Rwanda rurimo, mu nama yateraniye i Kigali  y’iminsi ibiri igamije kuzirwanya ,yahuje inzobere mu buzima ziturutse mu bihugu bitandukanye, ikabara  yarateguwe n’urugaga rw’abaganga bavura indwara z’umubiri (Rwanda College Physians) na Minisiteri y’Ubuzima, igamije kurebera hamwe no kumva impamvu  zitera iyi ndwara ubusanzwe yibasiraga abafite umubyibuho ukabije n'abanywa itabi none ubu ikaba yibasiye n'abato.

Bavuma Charlotte Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga avuga ko muri iyi nama bagerageza kumva abashakashatsi bakamenya igitera abantu indwara y'umuvuduko.

Yagize ati" Kera twumvaga ko ari abantu babyibushye, banywa itabi, nibyo ibyo bintu biracyahari ariko hari n’ibindi tutumva, ugasanga umuntu ni muto, ntafite ibyo bintu byose ariko afite umuvuduko w’amaraso, ni ukuvuga ngo izi mpuguke tugiye gukorana wenda dushyireho gahunda y’ubushakashatsi ituma twumva neza impamvu kugirango dushobore gushyiraho ingamba ziboneye zishingiye k’ubushakashatsi zo kuvura izo ndwara.

Bavuma Charlotte umuyobozi w'urugaga rw'abaganga, hamwe n'abari bitabiriye inama y'iminsi ibiri yigaga ku mpamvu zitera iyi ndwara yateraniye i Kigali

Dr. Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC kandi asobanura ko izi ndwara zitandura ahanini ziterwa no kunywa itabi ryinshi,kunywa inzoga nyinshi , kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije ari nabyo bituma abantu biyongera ibiro , kurya indyo idakwiriye nk'amafiriti, isukari nyinshi n'umunyu mwinshi.

Mu bushakashatsi bwa RBC bwo mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko 15,9% by’abanyarwanda aribo bafite indwara zitandura kandi byitezwe ko iyi mibare iziyongera ikagera kuri 17,7% muri 2025.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iyi ndwara ihangayikishije kuko mu bushakashatsi bwa 2019 bwagaragaje ko 46% by’abanyarwanda bayifite kandi batabizi kubera kutajya kuyipimisha.

Naho ku Isi abantu miliyoni 18 buri mwaka bapfa bishwe n’izi ndwara zitandura,  ziza imbere mu bihitana abantu ku Isi bangana na 71 % by’abapfa bose buri mwaka.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA