Muhanga : Impeshakurama ziyemeje gufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu kurandura imirire mibi mu bana
Impeshakurama zo mu karere ka Muhanga, ziratangaza ko ziyemeje kwegera abaturage bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.
Ubwo izi ntore zigizwe n'abakora mu rwego rw'ubuzima ni ukuvuga abakora mu bitaro bya Kabgayi, mu bitaro by'amaso, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga na za farumasi mu karere ka Muhanga, bifatanyaga n’abatuye mu kagari ka Remera mu murenge wa Kiyumba , mu muganda rusange wo kuri uyu wa 25 werurwe, batanze inka izajya ikamirwa abana bo mu rugo mbonezamikurire ruri mu mudugudu wa Cyakabiri , mu rwego rwo gufasha aba bana kujya babona amata yo kunywa igihe baje kwiga.
Nyiransabimana Marthe, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kanyanza B, ari nayo ifite mu nshingano uru rugo mbonezamikurire, avuga ko bishimiye kuba bahawe inka kuko bizatuma abana bazajya babona amata buri munsi.
Ati’’ Iyo bagemuriye abandi bana natwe turayabona tukayabaha, ariko iyo tutayabonye banywa igikoma cyonyine ntabwo aza kenshi. Ubu rero bizatuma bazajya bayanywera igihe cyose yabonetse,bidufashe gukomeza abana kubaho neza nk’uko abo twari dufite bari bafite imirire mibi ubu bamaze gukira’’.
Nikuze Marie Rose ni umubyeyi wahawe inkoko ndetse n’amagi 30 yo guha umwana umwana we ufite imirire mibi, avuga ko yarwaye kubera uburangare bwe nk’umubyeyi utaramwitagaho uko bikwiriye mu kumugaburira.
Icyakora ngo gukurikiza inama z’abaganga byatumye umwana we ubu arimo gukira.Ati’’Ubu namenye kumugaburira ubwo bampaye amagi bakampa n’inkoko, bizamfasha kujya mutekera ibiryo birimo imboga kuko ndazifite, nshyireho n’igi kandi nkomeze nkurikirane inama bampa’’.
Dr Muvunyi Jean Baptiste , umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko basanze igitera imirire mibi mu bana n’igwingira biterwa n’uburangare bw’ababyeyi, usanga batabaha indyo ikwiye yuzuye ,kuko akenshi basanga ibikenerwa byose ababyeyi baba babyifitiye.
Ati’’ Mu rwego rw’ubuzima icyo dukora ni ukwegera abana tukabigisha uko bakwiye kwita ku bana, ariko na none abatabona umwanya wo kubitaho tubasaba kubazana mu rugo mbonezamikurire, aho azabona indyo yuzuye, akabona igikoma n’amata agakura neza’’.
Dusengimana Ezera Umuhuzabikorwa w’impeshakurama mu karere ka Muhanga, avuga ko ubu icyo biyemeje ari ukuva mu mavuriro bakegera abaturage bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima, bakigisha abaturage kurwanya imirire mibi mu bana no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Ati’’ Icyo tugamije ni ukubongerera ubumenyi tugafatanya tukabereka uko bategura indyo yuzuye kugira ngo turwanye imirire mibi. Ikintu cya mbere kwa muganga ntabwo twagombye kureba uwarwaye ahubwo twagombye kumufasha mbere mu kwirinda, iyo barwaye yego turabafasha tukabakira ariko ubu twiyemeje kumanuka hasi tukajya kubigisha, niyo mpamvu tuba twaje nka hano hari urugo mbonezamikurire tukereka ababyeyi uko batekera abana .’’
Akomeza agira ati’’Uyu mwaka dufite intego yo kwegera abaturage cyane birenze uko twabikoraga, buriya indwara nyinshi zituruka ku kutagira isuku, dushaka no kubegera aba baturage tukabigisha isuku no kwita ku ndwara izi zitandura ,mubona ko zimaze kuba nyinshi muri iyi minsi, ariko kandi tuzita no kwigisha abaturage uburyo bwo kuboneza imbyaro cyane cyane abagabo babigizemo uruhare’’.
Hakurikijwe imibare y’abapimwe uburyo bw’imikurire hagendewe ku bapimwe hifashishijwe igipimo cyo ku kaboko MUAC abana 54 mu karere ka Muhanga , nibo bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.
Usibye kuba izi mpeshakurama zakanguriye abaturage kwita ku mirire y’abana, muri uyu muganda hanapimwe abaturage indwara zidakira zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete , umwijima wo mu bwoko bwa B na C, byose ku buntu nta kiguzi batanze.
Mu karere kose ka Muhanga impeshakurama zimaze gutanga inka 2, inkoko 54 n'amagi 1620.Umwana agenerwa amagi 30 ni ukuvuga igi rinwe ku munsi.
Ababyeyi bafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe amagi yo kugaburira abana n'inkoko zo korora ngo bajye bakomeza kuyagaburira abana.
Banatanze inka izajya ikamirwa abana bari mu rugo mbonezamikorere.
Dr Muvunyi Jean Baptiste umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabgayi, avuga ko abana 54 ari bo baherutse kubarurwa ko bafite imirire mibi mu karere ka Muhanga.
Dusengimana Ezera umuhuzabikorwa w'inpeshakurama mu karere ka Muhanga, avuga ko ibikorwa byo kwegera abaturage no kubafasha kugira imibereho myiza ari intego bihaye.
Hanatanzwe indyo yuzuye ku bana bo mu rugo mbonezamikurire
Anaturage bapimwe indwara zidakira ngo bamenye uko bahagaze
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw