Prof Maze yasobanuye ko kubona Kabuga yakize byimazeyo bigoye

Prof Maze yasobanuye ko kubona Kabuga yakize byimazeyo bigoye

Ibazwa ry’umutangabuhamya w’inzobere Professor Gillian Maze, umuganga w’indwara zo mu mutwe, ryayobowe bwa mbere n’ubwunganizi buhagarariwe na Me Altit.

Bwana Altit yamubajije bwa mbere icyo yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko muri raporo yo ku ya 3 Werurwe 2023 igaragaza ko ubushobozi bwo mu mutwe bwa Kabuga bwifashe nabi.

Prof. Gillian yasobanuye ko ku nshuro ya mbere yamubajije, byashobokaga kugirana ikiganiro na Kabuga amasaha 2/2. Me Altit yamubajije ku bwoko bubiri bwo guta umutwe (Alzheimers na vascular dementia) kandi bikaba ari byo bishobora kuba intandaro yo guta umutwe kwa Kabuga.

Porofeseri Maze yasubije ko ubwo bwoko bwombi bushobora kuba bufitwe na Kabuga ,kubera ko isuzuma rye rya MRI ryerekana ko  ihinduka ry’ubwonko bwe rihuye na Alzheimers, ariko kandi n’ubumuga bw’imitsi bwerekanwa n’ibibyimba byo mu bwonko bujyanye na infarct

Maze yongeraho ko muri rusange hari ishusho rusange yo guta umutwe kuri Kabuga.

Ku bigendanye  no uguta  umutwe  biturutse kuri Alzheimer, yongeye gushimangira ko bigenda birushaho gukomera kandi ko bike cyane bishobora gukorwa kugira ngo igabanuke, mu gihe indwara yo guta umutwe mu mitsi icungwa neza n’imiti no guhora ikurikiranira ubuzima bwe n'abakozi ba UNDU.

Bongeye kubaza  impuguke  uko yasobanura icyiciro cy’ Alzheimer ya  Kabuga  irimo, Professor Maze asubiza ko icyo yavuga ari uko ko bikomeye.

Iyi mpuguke yanasabye MRI nshya yo gusuzuma ko ubwonko bwagabanutse, ariko ko kuri we, icy'ingenzi ari uko impuguke zabonye ko ibintu byifashe nabi, kuva mu kizamini giheruka mu Gushyingo 2022.

uwunganira Kabuga, Maitre Altit yabajije niba bishoboka ko umuntu yashyira mu gaciro, bakagirana ibiganiro byumvikana na Kabuga, kubera ko we n’itsinda rye bakeneye kuganira ku rubanza, n’ibimenyetso hamwe na we.

Impuguke yasubije ko ibiganiro byoroshye, ari byo bishoboka cyane ko bahanahana amakuru, ariko ko buri gihe adashobora  gutanga ibisubizo bigaragara kandi ntashobora kumva bimwe mu bivugwa.

Ati’’ Ikiganiro rusange kijyanye nikirere cyangwa ibyo yakoze uyumunsi mu rurimi rworoshye birashoboka.’’

Maitre Altit yongeye kubaza kandi niba uruhare rwa Kabuga mu rubanza rwe rwihutisha kugabanuka k’bwonko bwee.

Impuguke yavuze ko adatekereza ko "kwicara mu rukiko gusa ari byo byagira uruhare mu kugabanuka kw’ubwenge".

Mu gusuzuma umutangabuhamya  w’impuguke, ubushinjacyaha bwabajije impamvu prof. Maze yasuzumye Kabuga akoresheje umuryo bw’amashusho(videos),maze asubiza  ko amenyereye gukora isuzuma rya kure, gusa atari ku nshuro ya mbere.

Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ibimenyetso byinshi, maze busaba impuguke kwerekana niba bishobora guturuka ku kibazo cy’ubuzima bw’umubiri.

Impuguke yemeje ko ibyo aribyo byagabanutse mu kwibuka no guca imanza, igitero, umunaniro cyangwa kudashobora gukomeza kuba maso no kwitiranya  gutandukana.

Kuri paranoia, impuguke yasubije ko nubwo ibi byagaragaye kuri Kabuga,  byanze bikunze ngo ntabwo ari ibimenyetso bisanzwe by’uburwayi bw’umubiri. Porofeseri Maze yongeyeho ko bisaba igihe kirekire kugira ngo ukire ubumuga bwo mu mutwe kuruta indwara z'umubiri .

Impuguke ibajijwe kuri paranoia, impuguke yasobanuye ko Kabuga yatekereje ko abakozi bamwe bamuhaye ibitoki bifite uburozi byamuteye umunaniro.

Abajijwe  ku ndwara zikomeye z'umubiri Kabuga yari yararwaye (UTI, umusonga na grippe), niba impuguke ishobora kumusuzuma mu gihe atafashwe  n'indwara zikomeye.

 Porofeseri Maze yasobanuye ko Kabuga yuzuyemo uburwayi, bityo bikaba bigoye kumubona yakize byimazeyo.

Yongeyeho ko yizeye ko imikorere y’ubwonko bwa ya Kabuga imaze kuba mibi bityo ko bidashoboka ko yamubona ku rwego rushimishije rw'imikorere.

 Mu gusoza ibazwa, ubushinjacyaha bwerekanye raporo yo muri Gicurasi 2022, isoza ivuga ko Kabuga adashobora kumva amakuru arambuye, kandi abaza icyo bisobanura neza kugira ngo yumve neza iby’ingenzi

Umutangabuhamya w'impuguke yasubije ko ibyo bivuze ko  ubushobozi bwo gusobanukirwa no kugumana amakuru bigoye, kubera ko urwego rwo kutagira ubwenge rukomeye.

Inteko y’uabacamanza yari ifite ibibazo byo kubaza

Umucamanza El-Baaj yasabye ibisobanuro ku bushobozi bwa Kabuga bwo kwiregura no kumva imiterere y'ibirego n'ingaruka z'urubanza. Maze impuguke isobanura ko Kabuga yumva ko aregwa ariko agomba kubibwirwa inshuro nyinshi.

Yongeyeho ko igihe kimwe atari azi ko afunzwe byemewe n'amategeko.

Ati’’ Igihe yabwirwaga ku byaha aregwa, yasobanukiwe n'ibivugwa maze abajijwe jenoside icyo ari cyo ati "gutsemba abantu". Avuga ko adahamwa n'icyaha kandi ko atabikoze, avuga ko "abantu bose bavuga ibinyoma"

Prof. Maze yongeyeho ko bigoye cyane  kuri Kabuga mu gutekereza ku ngaruka zabyo, kuko atemera ko ari muri gereza.

Yongeyeho ko ubwo yaganiraga na we ku buzima bwo muri gereza, igisubizo cye cyari "abantu bavuga ibinyoma, Urukiko ruzamenya ko ndi umwere".

Impuguke yakomeje ivuga ko hari urwego ruto gusa rw'ibyo ashobora kumva, ibyo aregwa, kandi iyo abimusobanuriye. Ariko, ntabigumana igihe kirekire.

Ashimangira ko ashoboye kuvuga ko adahamwa n'icyaha kandi ko ashobora kumva ko ibyo byaha bikomeye.

Umucamanza Rosa yabajije niba Kabuga yarashoboye kumenya ingaruka z’urubanza rwe.

Umutangabuhamya w'impuguke yasubije ko ku rugero runaka, yumva ko ibirego aregwa bikomeye ariko ko atizera ko bimureba kandi akajugunya byose nk'ikinyoma

Umucamanza wateguye urubanza Bonomy yahise yibaza gahunda zishoboka zishobora gukorwa kugira ngo ubumuga bwa Kabuga bwandikwe aho kuba ibimenyetso mu magambo.

Impuguke ivuga ko imvugo ya Kabuga no kwibuka byangiritse ku buryo ibimenyetso byanditse bitazaba bisobanutse cyangwa bisobanutse kuruta ibimenyetso byo mu magambo.

Yavuze kandi ko hari imipaka y'ibyo inkiko zishobora gukora kugira ngo ababana n'ubumuga bagire uruhare rugaragara, Umucamanza yahise ashaka kumenya niba mu rubanza ku byabaye, byari bikwiye ko yitaba aho guhezwa,

Prof. Maze yasubije ko agomba guhabwa amahitamo, ariko ashobora gutanga ibisubizo bitandukanye bitewe n’igihe cyo kubaza.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw