Ubukene, Ubujiji Bituma Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga banduzwa Indwara
Ubukene n’ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere, ni zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bagihura na zo , bigatuma banduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera sida.
Urugero ni abagore 3 baba muri koperative Dufatanye mu murimo Kivoka y’abafite ubu bumuga yo mu karere ka Muhanga, bandujwe virusi itera Sida.
Umwe muri bo yafashwe ku ngufu ahita yandura virusi itera sida. Avuga ko yabitewe n’uko atari afite uburyo bwo kwirwanaho cyangwa ngo atake.
Twifashishije umuyobozi w’iyi koperative Usabyemariya Renatha , avuga ko umugabo yaje akamufata ku ngufu, kuba adashobora kuvuga ntiyashoboye gutaka.
Ati’’ Yamfashe ku ngufu aransambanya ngiye kwipimisha kwa muganga basanga naranduye.’
Ku rundi ruhande undi wandujwe iyi virusi , avuga ko yashukishijwe ibintu n’amafaranga kubera ubukene bwo mu muryango.
Ati’’ Nashowe mu buraya ntangira kwicuruza kugira ngo mbone amafaranga yo kwibeshaho nza kwandura SIDA ntabizi.’’
Umwe muri aba bagore aracyakora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Muhanga, akaba amazemo imyaka 10, ubu akaba atwite.
Iyo uganiriye nawe akubwira ko atasobanukiwe uburyo bwo gukoresha agakingirizo, kandi ahura n’abagabo batandukanye. Indwara y'imitezi avuga ko yayirwaye inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntarumva akamaro ko gukoresha agakingirizo.
Usabyemariya Renatha umuyobozi wa koperative yabo mu karere ka Muhanga, avuga ko impamvu usanga abafite ubumuga banduzwa biterwa n’uko abenshi baba badafite ubumenyi buhagije bwo kwirinda izi ndwara.
Ati’’Nta mahugurwa bajya bahabwa yo kubigisha uko bazirinda ariko njyewe nk’umuyobozi ndayabona ababa muri koperative nkaza nkabasobanurira ibyo nize, ariko hari abataba muri koperative bo biragoye ko aya makuru abageraho, biragoye ko bakwirinda’’.
Akomeza agira ati’’ Kubera imyumvire mike ndetse n’imiryango yabo itabitaho uko bikwiye nta makuru bafite, byaba byiza ko bahabwa amahugurwa bakigishwa uko ziriya ndwara zirindwa ndetse bakareba n’uko bapimwa abanduye bakavuzwa hakiri kare’’.
Hitayezu Edouard perezida w’inama y’abafite ubumuga mu karere ka Muhanga, yemeza ko koko abantu bafite ubumuga bukomatanyije batabona amakuru ku buryo bwo kwirinda, bitewe n’uko hari benshi usanga batazi ururimi rw’amarenga bigatuma badashobora no kubona amahugurwa, hakifashishwa abo babana kugira ngo bafashwe.
Ati’’ Urumva inyito zikoreshwa ziragoye kuzishyira mu rurimi rw’amarenga , bigatuma kubasobanurira bigorana ndetse hakaba hari n’indi mbogamizi y’uko abo babana nabo bataruzi ngo nibura nibashobora kubyumva kuri radiyo ngo amusobanurire nawe’’.
Akomeza agira ati’’Rwose biragoye kubona amakuru yizewe yo kwirinda kandi rwose barashukwa bakamuha nk’icupa rimwe ryo kunywa akaba amukoresheje imibonano mpuzabitsina. Hari na ya myumvire iba ihari ko abantu bafite ubumuga batera ishaba, ngo baba ari beza cyane ugasanga barashaka kubakoresha imibonano kubera ya myumvire ariko bariya nibo baharenganira’’.
Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , bagerageza guhugura abakora mu nzego z’ubuzima ku buryo bafasha aba bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kugira ngo bajye bashobora kubakira igihe babagannye.
Kwirinda virusi itera sida, avuga ko kuri ubu barimo gukora amashusho (videos) zikubiyemo amakuru yo kwirinda iyi ndwara, zishyirwa mu bigo by’amashuri bibigisha.
Uyu muyobozi avuga ko mu bushakashatsi baherutse gukora mu mujyi wa Kigali n’imijyi iyunganira basanze mu bantu 500 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, 7% basanze baranduye.
Ati’’ Uyu mubare ni munini cyane, barashukwa ugasanga bamuhaye ibihumbi 2 baramusambanyije. Ubu twatangiye gahunda yo kubafasha mu makoperative yabo babamo dufashijwe na USAID , tukabatera inkunga bakabona icyo bakora bagatera imbere, burya iyo wifashije biragoye kuba umuntu yapfa kugushuka.”
Ikindi ngo nuko batangiye kwifashisha abamaze kugira ibyago byo kwandura, bakajya guha ubuhamya bagenzi babo babakangurira kwirinda , ndetse bakabaha ubuhamya bw’ibyababayeho.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw