Menya impamvu zitera indwara y'ikizungera

ikizungera

Ikizungera cyangwa muzunga, ni indwara ishobora gukara cyangwa ntikare, bitewe n’icyatumye ibaho. Ubusanzwe abana bato bajya bakunda gukina imikino yo kwizengurutsa cyangwa bakazengurutsanya, ari byo bita muzunga noneho yahagarara akumva isi irimo kuzenguruka. Hari n’abajya mu modoka yayivamo akumva isi iri kuzenguruka, rimwe na rimwe bakanaruka.  Ibi ntitwabyita indwara kuko nyuma y’igihe gito birikiza.

Ariko iyo byizanye, waba wicaye, uryamye se cyangwa uhagaze ukumva uri kuzenguruka cyangwa isi izenguruka, rimwe na rimwe ukaba wanikubita hasi, biba ari ikibazo cy’uburinganire bw’umubiri kiba cyatewe n’impamvu zinyuranye.

Ikizungera cg muzunga iterwa n’iki?

Muzunga iterwa n’impamvu zinyuranye, tugiye kurebera hamwe:

  • Ubwandu bwatewe na mikorobi: iyi ahanini iba yatewe n’ubwandu buterwa na virusi, bugafata mu gutwi imbere. Akenshi umurwayi ntaribwa kandi ibi birikiza hagati y’icyumweru n’ibyumweru 6. Iyo bikomeje niho hitabazwa imiti.
  • Muzunga y’uburinganire: iyi iterwa no kwimuka kwa otolith, agace gato ka calcium kava mu gice cy’ugutwi gipima uburinganire kakajya mu gice cy’ugutwi gipima aho umutwe uherereye. Umurwayi yumva umutwe we uri kuzenguruka, nyamara atariko biri. Ibi iyo ugeze kwa muganga, akenshi muganga akoresha uburyo bwitwa Epley maneuver, ka gace ka calcium kagasubira mu mwanya wako.
  • Indwara ya Meniere: ni indwara irangwa na muzunga imaze igihe kinini. Akenshi uretse ikizungera, umurwayi aba yumva ibiduhira mu matwi, kumva bikagabanuka, rimwe na rimwe akumva mu gutwi haremereye hameze nk’aharimo ikihatsikamira.
  • Indwara ya Dandy: iki ni igihe ubona ibintu byose biri kwidunda hasi hejuru. Akenshi bikaba biterwa nuko wafashe umuti wa antibiyotike ugatera ikibazo mu gutwi. Iyo uhagaritse wa muti birikiza.
  • Rimwe na rimwe muzunga ishobora no guterwa n’indwara zica, harimo ibibyimba mu bwonko cyangwa indwara ya stroke (iterwa no kwangirika k’umutsi uhuza ubwonko n’umutima).
  • Ishobora kandi guturuka ku mutwe w’uruhande rumwe cyangwa kwangirika ko mu gutwi imbere.
No kureba iyi foto byagutera muzunga

Ikizungera kirangwa n’iki? 

Uretse kuba wumva isi izenguruka , cyangwa kubona ibintu biri kwidundadunda, rimwe na rimwe nawe ubwawe ukumva nturinganiye (ugashaka guhagarara neza kumbe uri kwihengeka), ibindi bimenyetso ni ibi :

  • Isesemi no kuruka rimwe na rimwe
  • Kuribwa umutwe
  • Kubira ibyuya
  • Kumva ubuduha mu matwi cyangwa akaziba burundu
  • Kureba uhumbaguza kenshi ku buryo bwizanye
Kumva isi izenguruka, no kuribwa umutwe, biranga iyi ndwara

Iyi ndwara ivurwa n’iki

Akenshi muzunga irikiza. Ubwonko bwacu bufite ubushobozi bwo kumva ko hari icyahindutse mu gitera uburinganire bityo hakitabazwa ubundi buryo bwo kuringaniza umubiri neza. Icyakora iyo bikomeje, hifashishwa ubundi buryo n’imiti.

  • Epley maneuver: ubu ni uburyo bukorwa na muganga aho umurwayi yicara ku gitanda noneho umutwe we ukanyeganyezwa ariko mu buryo bwizwe na muganga. Akenshi nyuma y’icyumweru biba byakize.
  • Imiti irimo vitamini D. ibi akenshi bihabwa abarwayi batewe muzunga nuko otolith yavuye mu mwanya wayo. Icyo gihe iyo basanze bifite aho bihuriye no kugabanuka kwa vitamini D, urayihabwa.
  • Betaserc ni umuti uhabwa mu gihe iyi muzunga yatewe n’indwara ya Meniere. Uyu uwandikirwa na muganga, aguha rimwe na rimwe indi miti ifasha kunyara kenshi ndetse anagutegeke kugabanya umunyu mu byo urya.
  • Imiti wakikorera nko kunywa tangawizi, ubuki, ginkho biloba, nabyo birafasha .
  • Kugabanya inzoga n’itabi ndetse na caffeine nabyo bizafasha kuko kubinywa bitera amaraso gutembera nabi.
  • Rimwe na rimwe nyamara ushobora no koherezwa ku bavura indwara zo mu matwi, bakaba bakubaga mu gihe nko mu gutwi harimo ikibazo ahanini cyatewe na bagiteri. Uzanahabwa kandi imiti ya antibiyotike.
  • Indi miti wakoresha muganga niwe uzayikwandikira amaze kugusuzuma.
Ivomo: Umutihealth.com

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow