Dubai:Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y'ikirere

Dubai:Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y'ikirere

Perezida Paul Kagame yageze I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho yitabiriye inama y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku mihindagurikire y'ikirere ya COP28 .

Ibiro  by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu mugoroba tariki ya 30 Ugushyingo 2023 byatangaje ko yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n'umwami Charles III w'Ubwongereza afatanyije na Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Abarabu UAE Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.

Gahunda ya Sustainable Markets Initiative yatangiye mu mwaka wa 2020 itangijwe n'Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales, igamije gushyiraho ingamba no gukangurira, ibigo, imiryango, abikorera na za guverinoma gukora bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kugera ku ntego isi yihaye za 2030 z'iterambere rirambye.

Leta zunze z’Abarabu ni kimwe mu bihugu bigura byinshi mu byo u Rwanda rwohereza hanze birimo ibikomoka ku matungo n’ubuhinzi.
Iki gihugu kandi cyakira zahabu nyinshi u Rwanda rwohereza hanze.

Venuste Habineza/heza.rw