Amajyepfo: Abayobozi b’ibigo basabwe kwita ku bibazo by’abarezi bafite ingeso mbi zirimo n’ubusinzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku kibazo cy’abarimu bafite ingeso mbi zirimo ubusinzi no gusambanya abangavu bigisha.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022, mu kiganiro yatanze ku bayobozi b’ibigo by’amashuri 1046 bo mu Ntara y’Amajyepfo cyabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.
Hari mu biganiro bigamije kwibukiranya inshingano n’umusanzu wabo mu miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri.
Yagarutse ku myitwarire mibi y’abarimu iri kugaragara muri iki gihe irimo ingeso mbi z’ubusinzi no gusambanya abangavu bigisha.
Yagize ati “Twongeye kubigarukaho kugira ngo mu itangira ry’amashuri ku wa 26 [Nzeri 2022] bazaganirize abarimu kugira ngo izo ngeso mbi zose zagiye zigaragara barusheho kubarinda no kubakangurira kuzireka.”
Muri ibi bihe hari kugaragara abarimu bavugwaho ubusinzi, kugurira inzoga abakobwa bigisha no kubasambanya.
Urugero ni umwarimu wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I mu Karere ka Nyaruguru uherutse kwirukanwa burundu ashinjwa kujyana abanyeshuri b’abakobwa yigisha mu kabari.
Muri Gashyantare 2021 undi mwarimu wo kuri iryo shuri na we yirukanwe mu kazi burundu ashinjwa amakosa akomeye arimo guha inzoga abanyeshuri, kubasohora mu kigo nijoro no kubashora mu ngeso z’ubusambanyi.
Mu 2019 nabwo umwarimu mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 15 yigisha.
Muri ibi biganiro Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne, yasabye abarimu kuba ababyeyi bakaba n’abarezi kuko ari bo bamarana n’abana igihe kinini bityo bakwiye kumva ko barerera igihugu kandi bikorera.
Yabasabye gukunda igihugu no kurera abana neza nk’uko bifuza ko ababo bwite barerwa.
Ati “Iyo ukunda igihugu ukirerera kugira ngo kizabe nk’uko urugo rwawe, abana bawe wifuza ko baba.”
Umubare w’abarimu bafatiwe mu ngeso mbi ntabwo uzwi ariko birya no hino mu gihugu ntibasiba kumvikana bazifatiwemo.