Hagaragajwe uko inyandiko n’itangazamakuru byafasha mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.

Hagaragajwe uko inyandiko n’itangazamakuru byafasha mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.

Tariki ya 25 ukwakira 2022 , Abahagarariye guverinoma, imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile n’abanyamakuru bahuriye hamwe ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali bagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashishijwe inyandiko n’itangazamakuru.

Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye RJSD Rwanda Journalists for Sustainable Development).

Ni mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango w’abibumbye muri uku kwezi kwa 10 (Ukwakira) kwahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ubufatanye muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Paul Rukesha wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, yavuze ko kwandika ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, ndetse anashimira abanyamakuru batangije uyu mushinga, anabizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE.

Umuyobozi wa RJSD Placide Ngirinshuti, avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gutangiza gahunda zihariye zo kwifashisha inyandiko n’itangazamakuru mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye nabyo.

Ati:“Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu, bwemeje ko kwandika ibyo utekereza ari kimwe mu bifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Niyo mpamvu twifuza gushyiraho uburyo buhoraho bwo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe inyandiko n’itangazamakuru”

Placide  Ngirinshuti Umuyobozi wa RJSD avuga ko bifuza  gushyiraho uburyo bufatika  bwo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.

Umuhanga mu mitekereze ya muntu akaba n’umwarimu muri kaminuza Dr Eugene Rutembesa, nawe asobanura ko kwandika ari ngombwa kuko iyo umuntu yanditse aba akeneye kugira icyo atangaza, kandi bikamufasha kuruhuka no gutuza mu mitekerereze ye.

Avuga ko itangazamakuru rikwiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibi byashimangiwe kandi na Tete Loeper, umwanditsi w’ibitabo harimo n’icyo aheruka gushyira hanze ari mu Budage cyiswe  'Barefoot in Germany' nawe asobanura ko kwandika byamufashije cyane ubwo yari akigera mu Budage.

 Ashishikariza abantu bose cyane cyane abakiri bato kwifashisha inyandiko mu kuvuga ibyo batekereza kugirango bakire ibikomere, kwiheba n’ibindi bibazo byo mu buzima.

Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe uko gihagaze mu Rwanda

Imibare ituruka mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES I Ndera, yerekana ko abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongereye muri uyu mwaka, ugereranyije n’umwaka ushize.

Indwara y’agahinda gakabije (depression) niyo iri ku isonga mu byatumye aba abarwayi  biyongera muri ibi bitaro .

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, byakiriye abarwayi 7,817 barwaye iyi ndwara y’agahinda gakabije, mu gihe mu mwaka ushize bari bakiriye 1,743 bayirwaye. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abarenga ibihumbi 6.

Abenshi mu bayirwaye  ni abari hagati y’imyaka 20 na 39 y’amavuko. Abagabo nibo benshi mu barwayi bakiriwe  na Caraes ku kigero cya 54%, mu gihe abagore ari 46%. Abana bari munsi y’imyaka 19, babarirwa kuri 20% mu barwayi bose.

Muri rusange ibitaro bya Caraes i Ndera byakiruye abandi barwaye izindi ndwara zo mu mutwe nka schizophrenia babarirwa kuri 35,581.Bakiriye kandi ababarirwa ku 13,337 barwaye igicuri.

Muri uyu mwaka kandi ababarirwa ku 10,977 nabo barwaye indwara zo mu mutwe zifitanye isano no kujagarara byoroheje cyangwa bikomeye, nabo bakaba baritaweho n’abaganga b’i Ndera.

Ivomo: RJSD

Rukebesha  Paul ushinzwe itumanaho n'ubufatanye muri Minubumwe avuga ko kwandika ari ingenzi mu guhangana n'ibibazo byo mu mutwe.

Dr Eugene Rutembesa umuhanga mu mitekerereze akaba n'umwalimu muri kaminuza avuga ko iyo umuntu yanditse aba akeneye gukira 

Tete Loeper ashishikariza abakiri bato kwandika no kwifashisha inyandiko bavuga ibyababayeho