Rusizi : Abaturage bubakiye umupfakazi utari afite aho kuba
Mu muganda wo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022 , abatuye mu mudugudu wa Kamabuye akagali ka Burunga umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bafashije umupfakazi witwa Mukankiko Marie Chantal uherutse gupfusha umugabo akamusigira abana 12 batagira aho kwikinga, uyu akaba yari amaze imyaka isaga 10 ari umukuru w'uyu mudugudu.
Umwe muri aba baturage witwa Ntawiheba Eugene ubwo yaganiraga na Heza.rw yavuze ko babitewe n'uko Kwitonda Vedaste wari umugabo wa Mukankiko bari barabanye neza , bakababazwa no kuba yarabavuyemo adasigiye umuryango we aho kuba. Ati:"Twahombye umuntu w'intwari ariko ubwo Leta y'ubumwe yemereraga uyu mupfakazi kumwubakira, natwe nk'abaturage twiyemeje gukora ibishoboka ngo tumuhomere inzu kandi n'ahatarangiye tuzaharangiza."
Mukankiko Marie Chantal yatangarije Heza.rw ko atabona icyo kuvuga uretse gusabira buri muntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa cyo kumushakira aho kuba.Ati"Ndashima Imana , ubuyobozi n'abaturage bambaye bugufi muri iki gikorwa, kuko njye byandenze kuba mbonye ahantu najyana n'abana tukicara imvura yagwa ntitunyagire. Imana ibahe umugisha.''
Iki gikorwa cyo kubyakira uyu muturage utagiraga aho kuba, kibaye mu gihe hirya no hino mu karere ka Rusizi ndetse no mu ntara y'uburengerazuba hari abaturage batagira aho gukinga umusaya ndetse n'abandi bagituye ahabashyira mu kaga.
Umuyobozi w'intara y'uburengerazuba Habitegeko Francois ubwo yaganiraga na RBA yagize ati:" Turacyafite imibare y'abatutage batagira aho gukinga umusaya ndetse n'abandi bagituye ahashobora kubashyira mu kaga; ariko twiyemeje ko ibyo bibazo twabifatira hamwe rwego rwo gukemura ibyo bibazo."
Umudugu wa Kamabuye ukaba Ari umwe mu mudugudu 10 igize akagali Ka Burunga yo mu murenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi .
Mukankiko utagiraga aho kuba yubakiwe inzu yo kubamo
Abatuye mu mudugudu wa Kamabuye, ubwo bubakiraga Mukankiko Marie Chantal utagiraga aho yikinga
Nsengumuremyi Emmanuel Heza / Rusizi