Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mnangagwa wa Zimbabwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mnangagwa wa Zimbabwe

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Mnangagwa yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho yitabiriye Inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF) iri kubera i Kigali.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Mnangagwa, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Kuwa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022 nibwo Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro uyu mugenzi we wa Zimbabwe.

Ibiganiro byabo byibanze ku kunoza ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika bwarushaho gutezwa imbere.

Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 – 09 Nzeri 2022.

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland.

Uyu muyobozi watangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aje kwitabira Inama ya AGRF, yaherukaga i Kigali muri Kamena uyu mwaka ubwo yari yitabiriye CHOGM.

Uretse Perezida Mnangagwa kuri uwo munsi, Perezida Kagame yanakiriye ndetse agirana ibiganiro na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango nawe uri mu Rwanda ku mpamvu z’iyo nama.

Perezida Kagame yakira mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa
Ibiganiro bya Emmerson Mnangagwa na Perezida Kagame byagarutse ku gushimangira ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi
Ivomo: igihe.com