Nyamasheke: Umwana w'imyaka itatu yishwe n'ingurube

Nyamasheke: Umwana w'imyaka itatu yishwe n'ingurube

Mu murenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora, mu mudugudu wa Maseka, hamenyekanye inkuru y'akababaro y'urupfu rw'umwana w'imyaka itatu n'amezi atanu , wishwe n'ingurube aya  makuru  akaba yamenyekanye nijoro, ahagana saa tatu (20h45), ku wa mbere tariki 28/11/2022.

Amakuru avuga ko nyakwigendera IZERE INEZA Willo Queen w’imyaka itatu n’amezi 5, akaba yari  mwene NZAYIKORERA Emmanuel na NYIRANTIBARIKURE Claudine yariwe n’ingurube yaciye ikiraro ijya mu nzu imurya akaboko ndetse irya ijanjagura umutwe we.

Ababyeyi b’uyu mwana ngo bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura, bareba basanga ingurube yamusanze mu cyumba ari ho yamuririye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yabwiye umuseke  ko ababyeyi b’umwana batari bahari, agasaba ko ababyeyi igihe batari hafi bajya basiga abana mu baturanyi.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage bari bahuririye abo babyeyi, tubabwira ko bagomba kumenya abana babo, tubabwira ko niba nta muntu mukuru uhari, umwana bamusiga mu baturanyi, baza bakajya kumukurayo.”