Inshuti z’umuryango zishimirwa uruhare rwabo mu kurengera abana no kugaragaza ibibazo bibabangamiye
Inshuti z’umuryango (IZU) ni urwego rw’abakorerabushake rwashyizweho na Leta mu mwaka wa 2016, maze ruhabwa inshingano zo kurengera abana no kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho y’abana no kubaka umuryango mwiza ushoboye kandi utekanye.
Bamwe mu baturage bazi kandi babona imirimo y’izi nshuti z’umuryango, bavuga ko bamaze gutanga umusaruro ufatika mu gukemura ibibazo by’abana.
Urugero ni umuturage witwa Kanamugire Simon utuye mu kagari ka Remera umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, uvuga ko uru rwego rwamufashije gukemura ibibazo yari afite mu muryango we. Ati “Nagize ikibazo cyo gukunda inzoga cyane mpinduka umusinzi, abana babura icyo kurya, baratatana bamwe bajya gushaka akazi ko mu rugo bava mu mashuri abandi bakirirwa mu muhanda basabiriza’’.
Akomeza agira ati “Mu mudugudu wa Gasenyi ntuyemo habamo inshuti z’umuryango baransuye baranganiriza banyeraka uburyo ndimo guhemukira abana banjye, uko babayeho nabi kubera njye se ubabyara , guhera ubwo narahindutse abana njya kubashaka aho bagiye bajya, bagaruka mu rugo yewe banasubira mu mashuri ubu bariga neza kandi ibyo bakeneye byose barabibona kuko nahinduye imyumvire amafaranga sinkiyapfusha ubusa.’’
Uruhare rwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa kandi runagaragazwa n’inshuti z’umuryango ubwazo, zivuga ko kurengera umwana ariyo nshingano bafite kandi bakabikora babikunze.
Ayinkamiye Françoise ni inshuti y’umuryango mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Uyu mubyeyi usanzwe afatanya n’ihuriro ry’abana (Club)Icyerekezo ikorera muri uyu murenge, avuga ko bagerageje gufasha abana b’abakobwa bakabigisha ubuzima bw’imyororokere, ndetse bakabigisha uburyo bagomba gutanga amakuru k’umuntu wese washatse kubahohotera.
Ati “Hari amatsinda y’abana tuganiriramo bakatubwira ibibazo bibangamiye mu miryango yabo, noneho tukajya kuyisura ibibazo bigakemuka. Hari ababyeyi usanga bategera abana ngo bamenye ibibazo bafite n’ibyo bifuza. Twebwe rero kuko dushinzwe kurengera umwana muri ya matsinda y’abana byose turabimenya tukegera ababyeyi babo bigakemuka’’.
Ibi abihuriyeho na Nkomeje Félicien inshuti y’umuryango yo mu murenge wa Ngoma muri aka karere, uvuga ko uru rwego rumaze guhindura imibereho y’abana, bitandukanye na kera aho umwana yarenganaga akabura uwamurengera.
Ati “ Nshimira Leta yatekereje gahunda zitandukanye zo kurengera umwana. Kera umwana yavaga mu ishuri bikaba birarangiye uyu munsi iyo umwana yarivuyemo turara tumugezeho tukamusubizamo.Umwana yarakubitwaga agafatwa nabi n’ababyeyi be ariko uyu munsi iyo tubimenye wa mubyeyi turamwegera byaba na ngombwa tukamushyikiriza ubuyobozi.”
Nkomeje kandi avuga ko mu murenge wabo bagerageje gufasha imiryango yari ibanye nabi, igahinduka ubu ikaba ibanye neza, kuko amakimbirane yo mu ngo usanga agira ingaruka bwa mbere ku bana .
Ati “Iyo turi kumwe n’abana mu matsinda yabo batubwira byose bibera iwabo, ibibabangamiye n’ibibazo bafite, ubwo rero duhita tujya mu miryango ibanye nabi turayegera tukayiganiriza igahinduka turabafite benshi twasanze ubu bakaba babanye neza kuko iyo ababyeyi batavuga rumwe abana nibo baharenganira’’.
Ku ruhande rw’imiryango itegamiye kuri Leta, impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, ni umwe mu miryango ivuga ko bagize uruhare runini mu kurengera abana no kubarinda ihohoterwa bafatanyije n’inshuti z’umuryango.
Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza gahunda muri uyu muryango akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’Igihugu, avuga ko bagerageza no kubaha amahugurwa kugira ngo barusheho gukora neza. Ati “Badufashije akazi gakomeye cyane mu kurengera abana no kubarinda ihohoterwa, abana tugira muri za clubs hirya no hino mu Gihugu, babana nabo bakabagira inama y’uko batanga amakuru igihe bahohotewe, uko bakwirinda ababashuka ndetse ni abantu bafashije no mu kumenya ibibazo by’abana bakabikorera ubuvugizi bikagera aho bigomba kugera mu nzego z’ubuyobozi bigacyemuka‘’.
Murwanashyaka akomeza avuga ko nubwo bakorana bya hafi n’izi Nshuti z’umuryango, ko nta ngengo y’imari ihari y’umwihariko babateganyiriza, ariko mu bikorwa byose hari ingengo y’imari iba yarabiteganyirijwe, igihe bakoranye nabo bagira amafaranga bahabwa y’itike y’urugendo yo kubafasha gusubira mu miryango yabo gusa ubona bidahagije bitewe n’akazi bakora. Gusa bagenerwa imfashanyigisho bahabwa zo kubafasha gusobanukirwa n’amategeko harimo ayo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.
CLADHO ivuga ko kugeza ubu ikorana n’inshuti z’umuryango 430 mu Gihugu hose.
Ku ruhande rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Rutayisire Naphtar umuhuzabikorwa w’inshuti z’umuryango , nawe yemeza ko zatanze umusaruro ugaragara kuko zafashije mu kumenyekanisha ibibazo by’abana. Ati’’IZU bafasha mu bukangurambaga ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, uburere buboneye n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa. Basura imiryango irimo ibibazo bitandukanye bishobora kubatandukanya n’abana, bakabagira inama ibi byatumye hagabanuka gutandukana kw’abana n’ababyeyi’’.
Mu rwego rwo kubafasha gukora neza imirimo bashinzwe Rutayisire avuga ko bashakiwe umwambaro ubaranga n’udukapu batwaramo imfashanyigisho bahabwa nk’ibitabo, amakayi n’amakaramu. Banahawe kandi telefoni ngendanwa zisanzwe (smart phone)zibafasha gutanga amakuru mu buryo bwihuse hifashishijwe *711#. Kuri ibi hiyongeraho ko banafasha abaturage kohereza ibibazo byabo mu nzego zitandukanye nk’umwana wasambanyijwe bamufasha kugera kwa muganga no mu bugenzacyaha RIB.
NCDA ivuga kandi ko bashyiriweho uburyo bwo guhamagarana hagati yabo nta mafaranga agiye byitwa CUG, aho bishyurirwa amafaranga angana na 14.837.000 y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.Usibye ibi ngo hari n’andi bahabwa iyo bagenewe amahugurwa byose bakabikora bafatanyije n’umufatanyabikorwa wabo UNICEF n’abandi.
Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF). Kugeza ubu Mu Gihugu hose hakaba hari inshuti z’umuryango 29,674. Muri buri mudugudu hatoranyijwemo abantu babiri ni ukuvuga umugore n’umugabo, batoranywa hagendewe ku myitwarire myiza baba bafite ndetse n’ubunyangamugayo bwabo.
Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza gahunda muri CLADHO avuga ko inshuti z'umuryango zibafasha mu bikorwa byo kurengera abana.
NCDA ivuga ko inshuti z'umuryango zikora akazi gakomeye kuko zatumye hamenyekana ibibazo bibangamiye abana.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne.