Inshuti z’umuryango zishimirwa uruhare rwabo mu kurengera abana no kugaragaza ibibazo bibabangamiye

Inshuti  z’umuryango   zishimirwa  uruhare rwabo mu kurengera  abana  no kugaragaza  ibibazo  bibabangamiye

Inshuti  z’umuryango (IZU) ni  urwego  rw’abakorerabushake  rwashyizweho  na  Leta mu mwaka  wa 2016, maze ruhabwa  inshingano zo kurengera  abana  no  kugaragaza  ibibazo  bibangamiye  imibereho y’abana  no kubaka  umuryango  mwiza  ushoboye  kandi  utekanye.

Bamwe mu baturage  bazi  kandi  babona  imirimo  y’izi  nshuti  z’umuryango, bavuga  ko  bamaze  gutanga  umusaruro  ufatika  mu gukemura  ibibazo  by’abana.

Urugero ni umuturage witwa Kanamugire  Simon  utuye  mu kagari  ka  Remera  umurenge  wa  Nyamabuye  mu karere ka  Muhanga, uvuga  ko  uru  rwego   rwamufashije  gukemura  ibibazo  yari  afite mu muryango  we. Ati “Nagize ikibazo  cyo  gukunda inzoga  cyane  mpinduka  umusinzi, abana babura  icyo  kurya, baratatana bamwe  bajya  gushaka  akazi ko mu rugo bava  mu mashuri  abandi  bakirirwa  mu muhanda  basabiriza’’.

Akomeza agira ati “Mu mudugudu wa Gasenyi ntuyemo habamo inshuti  z’umuryango  baransuye  baranganiriza  banyeraka uburyo  ndimo  guhemukira abana  banjye, uko  babayeho nabi kubera  njye se  ubabyara , guhera  ubwo  narahindutse  abana  njya kubashaka  aho  bagiye  bajya, bagaruka  mu rugo yewe banasubira  mu mashuri  ubu  bariga  neza  kandi  ibyo  bakeneye byose  barabibona  kuko nahinduye imyumvire  amafaranga  sinkiyapfusha  ubusa.’’

Uruhare rwo  kurengera umwana no kumurinda  ihohoterwa kandi runagaragazwa  n’inshuti  z’umuryango ubwazo, zivuga  ko  kurengera  umwana  ariyo  nshingano  bafite  kandi  bakabikora  babikunze.

Ayinkamiye  Françoise ni   inshuti  y’umuryango mu murenge wa  Kibeho  mu karere  ka Nyaruguru. Uyu mubyeyi  usanzwe  afatanya  n’ihuriro  ry’abana (Club)Icyerekezo  ikorera  muri  uyu  murenge, avuga ko  bagerageje  gufasha  abana  b’abakobwa  bakabigisha  ubuzima  bw’imyororokere, ndetse  bakabigisha uburyo  bagomba  gutanga  amakuru  k’umuntu wese  washatse  kubahohotera.

Ati “Hari amatsinda  y’abana  tuganiriramo bakatubwira  ibibazo  bibangamiye  mu miryango  yabo,  noneho  tukajya  kuyisura  ibibazo  bigakemuka. Hari ababyeyi  usanga  bategera  abana ngo bamenye  ibibazo  bafite  n’ibyo  bifuza. Twebwe  rero  kuko  dushinzwe  kurengera  umwana  muri ya  matsinda  y’abana  byose  turabimenya  tukegera  ababyeyi  babo bigakemuka’’.

Ibi abihuriyeho  na  Nkomeje  Félicien inshuti  y’umuryango  yo  mu murenge  wa Ngoma muri aka karere, uvuga  ko  uru rwego  rumaze guhindura  imibereho  y’abana, bitandukanye  na kera  aho  umwana  yarenganaga  akabura  uwamurengera.

Ati “ Nshimira Leta  yatekereje  gahunda  zitandukanye  zo kurengera umwana. Kera  umwana yavaga mu ishuri  bikaba  birarangiye  uyu munsi  iyo umwana yarivuyemo  turara  tumugezeho  tukamusubizamo.Umwana yarakubitwaga  agafatwa  nabi n’ababyeyi  be  ariko uyu munsi iyo  tubimenye  wa  mubyeyi  turamwegera  byaba na ngombwa  tukamushyikiriza  ubuyobozi.”

Nkomeje  kandi  avuga  ko mu murenge  wabo  bagerageje  gufasha imiryango  yari ibanye  nabi, igahinduka  ubu ikaba  ibanye neza,  kuko amakimbirane  yo  mu ngo  usanga  agira  ingaruka  bwa  mbere  ku bana .

Ati “Iyo  turi  kumwe  n’abana  mu matsinda  yabo  batubwira  byose  bibera  iwabo, ibibabangamiye  n’ibibazo  bafite, ubwo  rero  duhita  tujya mu  miryango  ibanye  nabi  turayegera  tukayiganiriza  igahinduka  turabafite  benshi  twasanze  ubu bakaba babanye  neza  kuko iyo  ababyeyi  batavuga  rumwe  abana  nibo baharenganira’’.

Ku  ruhande  rw’imiryango  itegamiye  kuri  Leta, impuzamiryango  y’uburenganzira  bwa  muntu CLADHO, ni umwe  mu miryango  ivuga  ko  bagize  uruhare  runini  mu kurengera  abana  no  kubarinda ihohoterwa  bafatanyije  n’inshuti z’umuryango.

Murwanashyaka  Evariste  ushinzwe  guhuza  gahunda muri uyu muryango  akaba  n’umugenzuzi  w’uburenganzira  bw’umwana  ku rwego rw’Igihugu, avuga  ko  bagerageza  no  kubaha  amahugurwa  kugira ngo barusheho  gukora  neza. Ati “Badufashije  akazi  gakomeye cyane  mu kurengera abana no  kubarinda  ihohoterwa, abana  tugira  muri za clubs hirya no hino  mu Gihugu, babana nabo  bakabagira  inama  y’uko batanga amakuru igihe  bahohotewe, uko bakwirinda  ababashuka ndetse  ni  abantu  bafashije  no mu kumenya  ibibazo  by’abana  bakabikorera  ubuvugizi  bikagera  aho bigomba kugera  mu nzego  z’ubuyobozi bigacyemuka‘’.

Murwanashyaka  akomeza  avuga  ko nubwo bakorana bya hafi n’izi Nshuti z’umuryango, ko  nta ngengo  y’imari  ihari  y’umwihariko  babateganyiriza, ariko mu bikorwa  byose  hari  ingengo  y’imari  iba  yarabiteganyirijwe, igihe  bakoranye  nabo  bagira amafaranga  bahabwa  y’itike  y’urugendo  yo  kubafasha  gusubira  mu miryango  yabo gusa ubona bidahagije bitewe n’akazi bakora. Gusa bagenerwa imfashanyigisho  bahabwa  zo kubafasha  gusobanukirwa  n’amategeko  harimo  ayo  kurengera  umwana  no kumurinda  ihohoterwa.

CLADHO ivuga  ko kugeza ubu ikorana n’inshuti  z’umuryango 430 mu Gihugu hose.

Ku ruhande rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Rutayisire Naphtar umuhuzabikorwa w’inshuti z’umuryango , nawe yemeza ko zatanze umusaruro  ugaragara  kuko zafashije mu kumenyekanisha ibibazo by’abana. Ati’’IZU bafasha mu bukangurambaga ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, uburere buboneye n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa. Basura imiryango irimo ibibazo bitandukanye bishobora kubatandukanya n’abana, bakabagira inama ibi byatumye hagabanuka  gutandukana kw’abana n’ababyeyi’’.

Mu rwego  rwo kubafasha  gukora neza imirimo  bashinzwe Rutayisire avuga ko bashakiwe umwambaro ubaranga  n’udukapu  batwaramo imfashanyigisho  bahabwa  nk’ibitabo, amakayi  n’amakaramu. Banahawe kandi telefoni ngendanwa  zisanzwe (smart phone)zibafasha  gutanga amakuru mu buryo  bwihuse hifashishijwe *711#. Kuri ibi  hiyongeraho  ko banafasha abaturage  kohereza ibibazo byabo mu nzego  zitandukanye nk’umwana wasambanyijwe bamufasha kugera kwa muganga no mu bugenzacyaha RIB.

NCDA ivuga kandi ko bashyiriweho uburyo  bwo guhamagarana  hagati yabo  nta mafaranga  agiye  byitwa CUG, aho  bishyurirwa amafaranga angana na 14.837.000 y’amafaranga  y’u Rwanda buri kwezi.Usibye ibi ngo  hari n’andi bahabwa  iyo bagenewe amahugurwa  byose  bakabikora  bafatanyije n’umufatanyabikorwa  wabo UNICEF n’abandi.

Inshuti z’Umuryango zashyizweho mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF). Kugeza ubu Mu Gihugu hose hakaba hari inshuti z’umuryango 29,674. Muri buri mudugudu hatoranyijwemo  abantu babiri ni ukuvuga umugore  n’umugabo, batoranywa  hagendewe  ku myitwarire  myiza baba  bafite ndetse  n’ubunyangamugayo  bwabo.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza gahunda muri CLADHO avuga ko inshuti z'umuryango zibafasha mu bikorwa byo kurengera abana.

NCDA ivuga  ko inshuti z'umuryango zikora akazi gakomeye kuko zatumye hamenyekana ibibazo bibangamiye abana.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne.