Kutagira ubumenyi, kimwe mu bidindiza ubuvugizi bukorwa n’imiryango ivugira abatishoboye
Bamwe mu bakora mu miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko kutagira ubumenyi buhagije bw’uburyo bakoramo raporo zigaragaza ibibazo by’abatishoboye bavugira, bituma batabona umusaruro w’ubuvugizi bakoze.
Ibi babigaragarije mu mahugurwa y’iminsi 2 bahawe, abafasha kumenya uko bakora inyandiko y’ubuvugizi ndetse no kumenya aho bageza ubuvugizi bwabo.
Mukandemezo Liliane umukozi w’umuryango uvugira abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi bantu baba mu bukene bukabije AIMPO(African initiative for mankind organization) mu karere ka Gicumbi, avuga ko bajyaga bibaza impamvu ubuvugizi bakora budatanga umusaruro, ngo ibibazo bagaragaje bikemuke, ariko yaje gusanga yarabikoraga nabi.
Ati’’Twakoraga ubuvugizi ariko nyuma y’aya mahugurwa twasanze twabukoraga nabi ,uburyo bwo gukora inyandiko hari ibice bikurikizwa n’uburyo bukurikiranwa. Twasanze twakoraga ubuvugizi tutabanje kugenzura ngo dukore ubuvugizi bufite ibimenyetso, niba ari uwahohotewe tukamuvugira ariko ntacyo twerekana kigaragaza ko yahohotewe rero bigatuma ubuvugizi bwacu twakoze butakirwa kuko twabukoze nabi’’.
Akomeza agira ati’’ hari n’ubwo twakoraga ubuvugizi ariko tukabujyana ahatariho, rimwe na rimwe ntibugire umusaruro. Aya mahugurwa azadufasha no kumenya ngo iki kibazo ndakigeza hehe kandi ndakigeza kuri nde?Ni amahugurwa twishimiye cyane kuko agiye gutuma duhindura imikorere ‘’.
Ibi binavugwa na Uwiringiyimana William , nawe ukora muri uyu muryango uvuga ko amahugurwa yaje akenewe, kuko bajyaga batanga raporo mu baterankunga babo ariko ntizakirwe kuko bazikoraga nabi.
Ati ‘’ Ntabwo twari tuzi uburyo bwo gukora inyandiko y’ubuvugizi twabiha abaterankunga ugasanga ntibitanze umusaruro kuko twabikoze nabi. Hari uburyo wabonaga ikibazo kibangamiye abo dushinzwe , wanakigaragariza abayobozi ukabona ntacyo bimaze, ubu rero batwigishije uburyo ukurikirana ikibazo, ukagisesengura neza ndetse ukanagikorera ubugenzuzi, ari nako ushaka umuntu nyirizina uzakigezaho akagikemura, kuba bitakemukaga harimo uruhare rwacu twabikoraga nabi’’.
Hategekimana Callixte umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango wa HCDO(hope for community ‘s development organization0 avuga ko bakora ubuvugizi ku nzego 3 ni Umurenge, akarere ndetse na za minisiteri n’ibindi bigo bya Leta ndetse n’inzego mpuzamahanga.
Ati’’ uburyo twakoraga ubushakashatsi bw’uburyo uburenganzira bwa muntu bwahungabanye twasanze harimo icyuho ,twabonye ibice by’ingenzi biba bigize raporo ndetse n’amakuru agomba kujyamo, twigishijwe ko umuntu ashyiramo amakuru y’ingenzi ku buryo umuntu uyibonye afite umwanya mutoya abona amakuru y’ingenzi yari akeneye kumenya’’.
Akomeza agira ati’’ Ikindi twasanze tutanozaga ni ubuvugizi twakoraga aho usanga muri raporo imwe hakubiyemo ingingo nyinshi, ubu rero twize ko wabanza ugakora ubuvugizi ku kintu kimwe cyamara gukemuka ukongera ugatanga ikindi. wasangaga niba ugiye kureba nka minisitiri ukamushyira ingingo nyinshi zivanze , batwigishije ko tugomba kujyana ingingo imwe hakagira ikintu gisigara mu mutwe wa wa muntu, bityo akazanatekereza uko ikibazo cyakemuka’’.
Htegekimana kandi akomeza avuga ko ibi bizanabafasha kujya baha raporo n’inyandiko zinoze abaterankunga babo, kugera ku nzego mpuzamahanga.
Nyiramajyambere Scholastique wateguye aya mahugurwa afatanyije n’ambasade y’Amerika mu Rwanda, avuga ko bateguye amahugurwa ku miryango imwe n’imwe iharanira uburenganzira bwa muntu , bagamije kubafasha gukora igenzura mu burenganzira bwa muntu, kubikorera raporo ndetse no gukora ubuvugizi.
Ati’’Icyo twari tugamije ni ukubaha ubumenyi, ni ubuzima bwabo bwa buri munsi gukora ubuvugizi, ariko byagaragaye ko hari ibibazo bakorera ubuvugizi ntibikemuke byashoboka ko byaba ari ukutagira ubumenyi , cyangwa babufite ariko ntibabikore neza , turavuga tuti’’ reka duhindure umuvuno tubahe ubumenyi turebe ko byazatanga umusaruro ‘’.
Akomeza agira ati’’ Imiryango twatumiye , twasabye ko haza abayobozi, kuko tuzi ko iyo habonetse ubuvugizi ari bo bajya kubugaragaza ari nayo mpamvu twifuje ko ari bo baza , hanyuma kandi ibyo twabigishije tukabasaba no kubigeza ku bandi’’.
Aya mahugurwa yateguwe biturutse ku gihembo (IVLP Impact Award2023) cyahawe Nyiramajyambere Scholastique biturutse ku mahugurwa yari yaraherewe muri Amerika muri programu yitwa IVLP (International Visitors Leadership Program) , bigizwemo uruhare n’ambasade y’Amerika n’umuryango wa Meridian International center.
Abantu 18 nibo bitabiriye amahugurwa bavuye mu miryago 8 ikora ku burenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abayobozi baturutse mu miryango 8 ikora ku burenganzira bwa muntu
Aya mahugurwa yateguwe biturutse ku gihembo cyahawe Nyiramajyambere Scholastique
Abitabiriye amahugurwa bishimiye uburyo bigishijwe uko bakora raporo n'inyandiko y'ubuvugizi
HATEGEKIMANA Callixte umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango wa HCDO avuga ko basanze inyandiko y'ubuvugizi bayikoraga nabi
Abitabiriye amahugurwa bishimiye ubumenyi bushya bahawe
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw