RTDA yisobanuye ku mihanda yangirika itamaze kabiri ikozwe
Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeri 2022, komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo wa Leta PAC yasabye ibisobanuro ikigi cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi RTDA, ku mihanda itandukanye ikorwa ariko igahita yangirika itamaze kabiri.
Imwe mu mihanda yagarutsweho n’abagize Komisiyo ni nk’umuhanda Nyamagabe - Kitabi, wangiritse utaramara n’umwaka ukoreshwa.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, kuri uyu wa Kane yagaragaje ko iyo bakora umuhanda mu buryo bwihutirwa, bashobora guhura n’imbogamizi z’imisozi itari ikwiye.
Ati “Iyi mihanda twakoze mu buryo bwihutirwa, twakoze ingana na kolometero 174. Ubu twakoze inyigo igaraza uko twajya tubigenza mu gihe twakoze imihanda yihutirwa.”
Yagaragaje ko bavuguruye uburyo bw’amasezerano na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo mbere yo kubaka habanze inyingo ku mbogamizi z’imisozi bashobora guhura nazo mu myubakire.
Ati “Iyo tubonye ko ukorwa, tujya kureba ingano y’akazi. Icyo dukora ni uko mu masezerano dukorana tubategeka nibura mu mezi atatu kugera kuri site, agakora n’inyigo y’aho agiye gukora.”
Depite Mutesi Anita yagaragaje ko kuba umuhanda wakubakwa mu buryo bwihutirwa kubera ko ukenewe cyane ariko ugahita wangirika, ubwabyo bitumvikana.
Ati “Birumvikana ko abaturage bari bakeneye umuhanda, ariko birabababaza kumva yuko iyo dukora imihanda, itaramara kabiri ikaba irasenyutse. Si ko gusesagura umutungo wa Leta? Nidukomeza gukora gutya bizatugeza kuki usibye kujya duhora dukoresha amafaranga y’inyongera?”
Uwimanimpaye Jeanne d’Arc we yasabye ubuyobozi bwa RTDA kujya bubanza kwiga neza imishinga y’imihanda yihutirwa, mu kwirinda guhombya Leta.
Ati “Ndikumva ibyo batubwiye bakwiye kubyiga neza, ntabwo twajya duhora dusohora amafaranga tutazi ibyo azakoreshwa. Akazi mukora kagomba kugendana n’amahame. Niba mukoze umuhanda mwamara kuhava ntukoreshwe, iyo mihanda iba imaze iki?”
Depite Bakundufite Christine na we yagaragaje impungenge kuri iyi mihanda, ndetse yerekana ko itizwe neza yahoza Leta mu gihombo cya hato na hato.
Ati “Iyi mihanda yubakwa yihutirwa yanteye impungenge, ugasanga umuhanda nyuma y’umwaka umwe warangiritse bikomeye. Iyaba uyu muhanda dutangaho amafaranga muri ubwo buryo ari undi utandukanye n’uwo twubatse.”
Hari imihanda ikeneye kuvugururwa aho gusanwa
Abadepite banagaragaje impungenge ku mihanda inyuranye ikeneye kuvugururwa, nyamara ugasanga isanwa mu buryo buhoraho..
Iyo mihanda yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta irimo uwa Kigali - Muhanda, Muhanga - Huye - Akanyaru na Muhanga - Karongi.
Munyampenda yagaragaje ko hari imihanda basana, ariko ugasanga kubera ko imaze igihe cyane ko yubatswe mu myaka 15 ishize, bisa no gukora ubusa.
Ati “Iyi mihanda yubatswe mu myaka 15 ishize, ubu ngubu ivugururwa turi gukora uyu munsi riragoye, kandi turabizi ko tugomba kuyisana.”
Yagaragaje ko ibibazo by’ibinogo bigaragara muri iyo mihanda bisanwa, ariko ko nk’umuhanda Kigali- Muhanda bifuza ko uzakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko hakwiye kujya hafatwa icyemezo gikwiye ku gusana cyangwa kuvugurura imihanda.
Ku ruhande rw’umuhanda wa Muhanga - Karongi, Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko hari asaga miliyoni 300 Frw yari amaze kwishyurwa rwiyemezamirimo, kandi nyamara wareba ibyakozwe ugasanga ntabyo.
RTDA yaragaje ko uyu muhanda w’ibirometelo 74 wamaze gukorerwa inyigo kugira ngo uvugururwe, kuko kuwusana bigorana bigendanye no kuba ushaje.
Yagaragaje ko wamaze gushyirwa mu bice bitandukanye, aho kuri ubu igice cyo kuva Karongi mu Mujyi kugera i Rubengera, cyamaze gukorwa. Hakazakurikiraho igice cya Rubengera- Rambura, Rambura- Nyange na Nyange-Muhanga.
Ubuyobozi bwa RTDA bwagaragaje ko ku bibazo by’amafaranga yishyuwe kandi imirimo yakozwe itagaragara, ababigizemo uruhare bagejejwe mu nkiko, ubu hategerejwe umwanzuro.
Umuhanda Muhanga-Karongi