Gutereranwa n’imiryango no kubura aho basiga abana, imbogamizi zituma badasubira mu ishuri
Bamwe mu bangavu batewe inda bakiri bato, bavuga ko bifuza gusubira mu ishuri ariko bakagorwa n’uko imiryango yabo ibatererana bagahinduka nk’ibicibwa mu miryango, bakabura aho basiga abana babo ngo basubire kwiga, bityo abo biganye bakabasiga ibituma banazinukwa ishuri burundu.
Urugero ni mu karere ka Rulindo aho hari abana batewe inda batasubiye mu ishuri kubera iki kibazo, dore ko n’ingo mbonezamikurire n’amarerero ahari nayo ataborohereza gusigarana aba bana.
Umwe mu bana batewe inda afite imyaka 16 wahawe izina rya Ingabire, avuga ko ibi bituma hari n’abana bazinukwa ishuri burundu bagahitamo kurireka icyakora ubonye amafaranga we ajya kwiga imyuga.
Ati “Iyo wabyaye uhinduka igicibwa iwanyu bakakwanga hamwe nta n’uwaterura umwana wabyaye. Iyo uvuze kwiga noneho bahita bakubaza ngo urajyayo uyu mwana umusigire nde?ni wowe nyina ubwo warangije kuba umubyeyi ahasigaye icara urere umwana ibyo kwiga ubirekere abana”.
Undi ati “Abana babyaye bakagira imiryango myiza basubirayo kuko babafasha abana ariko iyo iwanyu batakigukunze ntabwo byakunda. Ujya mu irerero bakakubwira ko batakira umwana utarageza imyaka 3, ikindi badusaba amafaranga 700 ngo yo kugura igikoma ubu se twayakura hehe. Si ibyo gusa urumva iyo ubyaye ufite imyaka 17 ugategereza ya myaka 3 umwana azajya mu irerero, uba warakuze ukabona imyaka 20 ntiwasubira mu ishuri ngo wige wenda wabona ugufasha ukajya mu myuga’’.
Iki kibazo kinagaragara ku bana bo mu karere ka Huye, urugero ni umwana wo mu murenge wa Rusatira, watewe inda akabyara afite imyaka 15 umuryango uramwanga kugeza ubwo ise umubyara n’abavandimwe be bamusize bakimukira mu gihugu cya Uganda.
Uyu mwana wasigaranye na nyirakuru avuga ko nawe yamutereranye kugera ubwo amuhaye inzu ye n’umwana we ndetse n’umwana yabyaye bakitekera.
Ati “Ishuri narivuyemo umuryango waranyanze maze kubyara. Icyakora nagize amahirwe hari umushinga wandihiriye imashini ubu ndumva ntazajya mbura icyo ndya n’umwana wanjye kuko nishakira icyo guteka, mfite inkono yanjye. Wenda nubwo nkiri muto iyi mashini izatuma mbona ikitubeshaho njye n’umwana”.
Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko ubu atazarisubiramo kuko atabona aho asiga uyu mwana we. Ati “Mama yapfuye ndi umwana papa ashaka undi mugore niwe bimukanye i Bugande na bakuru banjye, maze kubyara mukadata yarantoteje kugeza ubwo bimutse bose baranta none najya mu ishuri uyu mwana nkamuha nde ko na nyogokuru atamereye neza nubwo nitwa ko mbana nawe?abavandimwe banjye ko ntazi iyo baherereye ngo nibura mbasange I Bugande?”.
Ese inzego zitandukanye zivuga iki ku gusubira mu ishuri kw’aba bangavu?
Dr Safari Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Impuzamiryango t’Uburenganzira bwa muntu CLADHO, avuga ko ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ku isi Unicef, bahuye n’abana batewe inda bakaba barataye ishuri, maze bategura ibiganiro nyunguranabitekerezo mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibibazo byugarije aba bana byakemuka
Ni ibiganiro byagiye bihuza abakora mu nzego zitandukanye mu karere ka Rulindo, Rusizi, Huye na Kirehe.
Ati “Ikigomba gukorwa ni uko aba bana basubira mu ishuri bakiga, Ubuyobozi bw’akarere bwemeye ko bugiye kureba umubare w’abana batiga, bakamenya impamvu batiga, noneho bakanareba icyakorwa bagasubirayo. Aba bana batize nta terambere bazageraho”.
Ku ruhande rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCD Mukamana Monique umuyobozi w’agateganyo wa gahunda ya Tubarerere mu muryango, avuga ko aho abana batewe inda ntibakirwe neza n’ababyeyi bigorana ko basubira mu ishuri, icyo bakora nuko baganiriza ababyeyi bakumva ko uyu mwana wabyaye atari uwo gutereranwa ahubwo ari uwo gufashwa gusubizwa mu ishuri bakiga kugira ngo biteze imbere bazanashobore guteza imbere abo babyaye.
Ati “Ababyeyi tubashishikariza gukomeza kuba hafi y’abana, iyo babyaye ubuzima ntibuba bwarangiye. Hari amashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 hafi y’aho batuye baba bagomba kwigaho abegereye, kugira ngo bakomeze kwita no ku bana babo”.
Akomeza avuga ko ari yo mpamvu basabye ko basubizwa mu ishuri kuko batize ntaho bagera. Ati “ dukomeza gushishikariza ababyeyi gufasha abana bakiga, kuko twabonye aho babafashije bariga neza nta kibazo, bareke kumva ko kuba umwana yabyaye habaye ikibazo kidasanzwe ahubwo umwana aba akiri mu biganza byabo bakwiye kumufasha kwiga agategura ejo hazaza”.
Yagarutse kandi ku kibazo cyo kubura aho basiga abana babo. Ati “Kuba abana Babura aho basiga abana ngo bajye kwiga hari ingo mbonezamikurire zashyizweho n’amarerero aho umwana ugejeje imyaka ibiri aba agomba kujyayo. Hari n’aba yubatse ku mashuri aho nabo biga bagombye kubajyanayo, ariko abana nabo turabaganiriza tukababwira ko yaba imyaka yaba kubura uwo asigira umwana atari impamvu yo kumuca intege ngo ave mu ishuri”.
Mu karere ka Rulindo abangavu batewe inda 48 nibo basubiye mu ishuri uyu mwaka. Mu gihe abasaga 100 ari bo batewe inda muri uyu mwaka wa 2022. Ni mu gihe mu karere ka Huye ho mu myaka ibiri ishize abana 93 babyaye bari mu nsi y’imyaka 18 ari bo bamaze gusubira mu ishuri.
Ubuyobozi bw’utu turere buvuga ko hari inkunga isanzwe ihabwa abana basubiye mu ishuri aho bishyurirwa amafaranga yose y’ishuri ndetse bakanahabwa n’ibikoresho bitandukanye by’ishuri harimo n’iby’isuku.
Abashaka kwiga imyuga nabo ngo bahabwa ubufasha bakayiga ndetse abarangije kwiga banahabwa ibikoresho, ari nayo mpamvu basaba aba bana gusubira mu ishuri bakiga.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Migeprof muri Gashyantare uyu mwaka , igaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda zitateganijwe ukomeje kugenda wiyongera.
Umwaka wa 2019 bari ibihumbi 23, uyu mubare uragabanuka muri 2022 bari ibihumbi 19 naho mu uwa 2021 ukaba wararangiye ari ibihumbi 23.
Intara y’I Burasirazuba akaba ari yo yagize yagize umubare munini w’abangavu batewe inda kuko ifite 9188 muri bo 128 babyaye bari mu nsi y’imyaka 15, 2043 bari mu nsi y’imyaka 17.Akarere ka Nyagatare kaza imbere gafite 1799,Gatsibo 1574 naho Kirehe ni 1365.
Abangavu batewe inda bo mu karere ka Huye, baganira ku bibazo bibugarije bagaragaje ko babura uko basubira mu ishuri kubera kubura aho basiga abana.
Dr Safari Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa wa CLADHO ubwo yari mu biganiro nyunguranabitekerezo byanitabiriwe n'abangavu batasubiye mu ishuri, yasabye inzego zose kureba ibishoboka byose aba bana bakiga kuko batize nta terambere bageraho.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw