Paris: Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy'imyaka 20
Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa Gikongoro wari umaze amezi abiri aburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, yakatiwe n'uru rukiko igihano cy'igifungo cy'imyaka 20.
Urubanza rwe rwatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi 2022 , yashinjwaga ibyaha bya jenoside , ubufatanyacyaha muri jenoside n'ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyoko muntu.
Muri ibi byaha yashinjwaga ko yagize uruhare mu bwicanyi bw'Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by'iyahoze ari perefegitura yari abereye umuyobozi. Aha ni nko ku ishuri rya Eto Murambi ahiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 50, abanyeshuri 90 biciwe ku ishuri rya Marie Merci i Kibeho, abiciwe kuri paruwase ya Cyanika n'iya Kaduha, kuri gereza ya Gikongoro no hirya no hino kuri za bariyeri zari zarashyizweho.
Muri uru rubanza abatangabuhamya batandukanye bagiye bagaragariza urukiko uburyo ntacyo Bucyibaruta yigeze akora ngo arokore Abatutsi, nubwo we yireguye avuga ko icyo gihe nta bubasha yari afite bwo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.
Ubushinjacyaha bukaba bwari bwaramusabiye igihano cya burundu ari nacyo kiruta ibindi mu mategeko y'u Bufaransa.
Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78 y'amavuko akaba yari yarahungiye mu Bufaransa mu mwaka wa 1997. Akatiwe n'ubutabera bw'u Bufaransa nyuma y'abandi banyarwanda na bo bahamijwe ibyaha bya Jenoside barimo Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Guest house Kibue, wakatiwe imyaka 14, Kapiteni Pascal Simbikwangwa wari mu zahoze ari ingabo z'u Rwanda, wakatiwe imyaka 25,Tito Barahira na Ngenzi Octavien bahoze ari ba burugumesitiri ba komini Kabarondo.
Uwambayinema Marie Jeanne/heza.rw