Muhanga: Umuvunyi mukuru asanga hakiri icyuho mu nzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 werurwe kugeza ku ya 10 itsinda ry’abakozi b’urwego rw’umuvunyi bari mu karere ka Muhanga mu rwego rwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage birimo akarengane na ruswa.
Ubwo umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yahuraga n’abo mu murenge wa Nyamabuye, yagaragarijwe ibibazo bitandukanye birimo n’ibyagejejwe ku zindi nzego ariko bikaba bitarakemutse. Urugero ni ikibazo cy’uwitwa Nikuze Vestine wo mu kagari ka Gifumba, wasenyewe inzu n’ubuyobozi mu mwaka wa 2018 kuko yubatse nta ruhushya abifitiye, nyamara we yarayiguze yubatse.
Uyu muturage avuga ko inzu ye yasenywe adahari ndetse akaza no kuburiramo ibintu bitandukanye harimo n’amafaranga.
Ati’’ Nandikiye abayobozi batandukanye yaba Guverineri w’intara ndetse na minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, bose baransubije basaba ubuyobozi kunsubiza inzu yanjye kugeza ubu ntibarayimpa no kwa Perezida wa Repubulika nzajyayo’’.
Iki kibazo cya Nikuze kandi kinemezwa n’abaturanyi be bavuga ko inzu ye yasenywe adahari kandi akaba yari asanzwe ayituyemo mbere yo gusenywa. Musaniwabo Matilde umwe mu baturanyi yagize ati’’ Uyu mubyeyi yari asanzwe atuye mu nzu ye ni iyo yari yaraguze ariko yayibagamo, twagiye kubona tubona abayobozi baraje barayisenye ngo yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko. Ikindi uzi kugusenyera inzu udahari we yari yaragiye ku isambu mu Ruhango, bahengera umukobwa we babana yagiye gukingiza umwana I Kabgayi baraza barayisenya inzu ikinze badahari twe tubona yararenganyijwe’’.
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine ashingiye ku kibazo cy’uyu muturage ndetse n’ibindi yagejejweho, asanga hakiri icyuho mu nzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Agira ati’’Icyuho mu gukurikirana ibibazo no kubikemura turakibona mu nzego z’ibanze, iyo ubona imanza ziba zaraciwe ariko zatinze kurangizwa, cyangwa se ibibazo biba byaratinze gukemuka kandi inzego ziba zihari ugasanga kandi ni ikibazo kimaze umwaka umwe cyangwa ibiri.
Akomeza agira ati’’Niyo mpamvu dusaba abayobozi ko ibibazo by’abaturage byajya bikemurirwa mu nteko z’abaturage , kuko nibo baba babizi bakabikemura bikarangira, niba ari n’umuturage waburanye agatsindwa akabimenyeshwa, akabyandikirwa ko agomba kubyakira no kwemera imikirize y’urubanza nta kindi ariko n’uwatsinze nawe akarangirizwa urubanza ‘’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline umuyobozi wako, avuga ko ikibazo gihari Atari umubare w’ibibazo ahubwo ngo ni imiterere y’ibibazo. Dore ko harimo n’abazanira ibibazo umuvunyi ariko byaramaze gukemuka. Kuri ubu ngo icyo bagiye gukora ni ubukangurambaga abaturage bakareka gusiragira mu manza kuko zibakenesha.
Ati’’ Ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage bacu bareke kwishora mu manza , kandi n’uwo byabaye ngombwa akajya mu manza turamusaba kwakira imyanzuro yo mu nkiko kuko iyo atanyuzwe agatinda kujurira usanga icyo dukora twebwe ari ugushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ugasanga aterejwe cyamunara biramuhombeje ndetse bikanabatanya n’imiryango kuko bibyara inzangano.’’.
Ibibazo abaturage bagejeje ku muvunyi byiganjemo iby’ubutaka, amakimbirane hagati y’abashakanye nayo ashingiye ku mitungo itimukanwa ndetse n’ibindi bibazo byagejejwe mu nkiko, ariko abaturage bakaba batarishimiye imikirize y’urubanza.
Meya Kayitare Jcqueline avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga abaturage bakamenya icyo amategeko ateganya
Nikuze Vestine yagaragarije umuvunyi uko ubuyobozi bwamusenyeye inzu none ubu akaba akodesha
Abatuye mu murenge wa Nyamabuye bagejeje ku muvunyi ibibazo byabo.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /www.heza.rw