Musanze : Umubyeyi utwite agiye kubyara aba mu gisa nk’ikiraro
Mutuyimana Speransiya uwasigajwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, kuri ubu aratwite ndetse ari no hafi kubyara, ahangayikishijwe no kuba agiye kubyara umwana aba mu nzu iva ndetse itanahomye .
Iyo uganiriye n’uyu mubyeyi akubwira ubuzima abayemo burimo kuba aba mu nzu ikikijwe n’ibihuru by’ibyatsi kuko ngo aribyo bibarinda imbeho.
Ati’’ Mbayeho nabi cyane cyane, wagira ngo ni igihangari cyangwa inzu y’abashumba. Bacyubatse nabi tuyibamo turi abantu 6 hamwe n’umugabo wanjye. Iyo imvura iguye umuyaga ukaza ngira ubwoba cyane ngo noneho kiratugwiriye’’.
Kuba iyi nzu ikikijwe n’ibyatsi byahameze bakaba batabikuraho, uyu mubyeyi avuga ko aribyo bibakingiriza imbeho igihe baryamye bigatuma itinjira mu nzu.
Mukera umugabo wa Mutuyimana avuga ko nubwo aho baba hitwa ko ari mu nzu ariko ngo hameze nk’ikiraro cy’inka. Iyo imvura iguye barara bahagaze cyangwa bakemera bakanyagirwa.
Ati’’Ni ikibazo kizwi na ba mudugudu na ba gitifu b’umurenge barakizi. Iyo tubibabwiye baratubwira ngo bazaza kudukorera umuganda batwubakire neza tugategereza tugaheba’’.
Akomeza agira Ati’’Icyo twifuza ni uko badukura muri iyi nzu turimo natwe bakadushyira mu buzima bwiza tukabaho neza nk’abandi. Naho ba mudugudu baradupfukiranye bakaturyamirire bavuga ngo baraza gukora umuganda bikarangira bataje’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze Ramuri Janvier umuyobozi wako, yabwiye mama u rwagasabo ko ikibazo cy’abadafite aho kuba, Atari umwihariko w’abasigajwe inyuma n’amateka gusa, ahubwo ngo hari n’imindi miryango idafite aho kuba barimo gushakira aho kuba.
Ati’’ Ntabwo ari umwihariko w’abasigajwe inyuma n’amateka gusa, ahubwo mu kagari ka Kabazungu ni ahantu turimo kwitaho cyane dufatanyije na polisi ngo abaturage babone aho kuba ahubwo twahereye ku babaye kurusha abandi’’.
Usibye kuba uyu muryango udafite inzu yo kubamo, unavuga ko wifuza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabafasha nabo bagahabwa itungo ryo korora nk’uko abandi bayafite, kuko ngo bashobora kuyitaho bakayahirira.
Mutuyimana Speransiya n'umuryango we baba mu nzu isa nk'ikiraro. Photo/mama u rwagasabo
Ibyatsi byameze ku nzu yabo ngo nibyo bibarinda imbeho ya nijoro. Photo/mama urwagasabo