RDF yanyomoje FARDC ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwanyomoje ibihuha byakwirakwijwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko abasirikare b’u Rwanda bambutse umupaka wa Congo ku wa Kane taliki ya 27 Nyakanga 2023.
Itangazo rya FARDC ryavugaga ko Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku Nzego z’umutekano za Congo.
Rikomeza rigira riti: “Imirwano yatumye Ingabo za FARDC zisubiza inyuma ibyihebe byo mu Rwanda byadushotoye mu buryo butihanganirwa.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwa RDF bwongeye gushimangira ko ari ukuyobya uburari busanzwe bugamije kwifashishwa nk’isobanurampamvu yo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni n’urwitwazo rwo kugaragaza nk’impamvu Ingabo za FARDC zananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bunashimangira ko ubwiyongere bw’ibinyoma bikwirakwizwa na FARDC bushobora kugirwa urwitwazo bwo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda.
inkuru ya imvaho nshya