Muhanga : Meya Kayitare yagaragaje igitera ibura ry'amazi mu mujyi w'aka karere
Abatuye mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Muhanga, bakunze guhora bagaragaza ikibazo kibabangamiye , cy'ibura ry'amazi dore ko hari n'abamara iminsi itanu batarayabona.
Abakoresha urubuga rwa whatsap rwa wasac ishami rya Muhanga, bakunze guhora babaza ubuyobozi bwa wasac i Muhanga , impamvu batabona amazi. Aba ni abiganjemo abatuye mu duce twa Nyabisindu, Biti, Kirimahwa, Ruli,Kagitamara, Karama,Kabeza,Munyinya n'ahandi.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu kiganiro n'itangazamakuru, yagaragaje ko hakurikijwe ubwiyongere bw'abatuye mu mujyi wa Muhanga, n'ingano y'amazi uruganda rwa Gihuma rugaburira uyu mujyi bitakijyanye.
Yagize at: “Muri rusange mu gihe cy'izuba amazi aba macye ariko bikanajyana n'ubushobozi bucye bw'uruganda ugereranyije n'abatuye umujyi wa Muhanga, kuko ni umujyi urimo kwaguka.Ubundi wasac mu gihe cyiza ishobora gutunganya metero kibe (m3 ) ibihumbi bitatu ku munsi, izo metero kibe ni 50% by'amazi akenewe , ni ukuvuga ngo iyo urebye abatuye umujyi wa Muhanga babona amazi umunsi umwe, ejo bagasiba undi munsi kugira ngo ya 50% yasigaye nayo ibone amazi''.
Akomeza agira ati'' Ikibazo ni ubushobozi bw'uruganda rudashobora guhaza abatuye umujyi wa Muhanga, kuko uru ni uruganda rwubatswe mu 1988 ,rwari rwubakiwe guha amazi abaturage bari bahari icyo gihe, uko Muhanga ituwe uyu munsi ntabwo birimo kujyana.Birasaba kubaka urundi ruganda kugira ngo abatuye no mu yindi mirenge nabo babone amazi''.
Meya Kayitare avuga ko uru ruganda rwa Gihuma mu gihe cy'izuba ruba rutunganya metero kibi 2000 ku munsi, iki ngo nicyo gihe abantu batangira kubura amazi iminsi myinshi, hakaba n'abamara iminsi itanu batarayabona kuko aba yagabanutse cyane.
Ati'' Kugira ngo rero hakemuke iki kibazo ku buryo burambye, icya mbere ni ukubaka urundi ruganda rw'amazi ,kandi wasac umushinga irawufite,undi muti ushobora kuboneka ni ugutunganya isoko aho ariya mazi aturuka, ngira ngo murabizi ko ari muri ririya dame ya Rugeramigozi, iyo bihuriranye n'ubuhinzi bw'umuceli amazi aragabanuka''.
Meya Kayitare avuga ko mu gihe hatarubakwa ikindi kigega, baganiriye na Wasac na Minagri kugira ngo hatunganywe dame ya Rugeramigozi , havanwemo isuri kugira ngo ijye yakira amazi menshi, abahinzi babone ayo bakoresha ariko na wasac ibone ayo itunganya.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw