Kamonyi : Bahangayikishijwe n'abana bakoreshwa mu birombe by'umucanga
Mu kagari ka Sheli mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi ni hamwe mu ho Tv1 yasanze abana bari mu gihe cyo kwiga bakoreshwa imirimo ivunanye , irimo gukora mu birombe bicukurwamo umucanga.
Bamwe muri aba bana baganiriye n'iki gitangazamakuru bavuga ko baza gusaba aka kazi kugira ngo babone amafaranga yo kugura ibikoresho by'ishuri ndetse n'ibindi bakeneye. Bati'' Tuba twaje gushaka amafaranga yo kugura amakayi n'amakaramu''.
Ku ruhande rw'ababyeyi baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko Leta ikwiye gukora ibishoboka byose aba bana bagakurwa muri iyi mirimo , kuko ivunanye kandi bakaba bakiri bato
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugalika Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye Tv1 ko gukoresha abana imirimo nk'iyi ivunanye bitemewe, ariko ngo bagiye kubikurikirana uzabifatirwamo akazabihanirwa.
Abana bari mu birombe bicukurwamo umucanga