Amajyepfo : Hatangijwe umushinga witezweho gukundisha abakiri bato gusoma
Umushinga Uburezi iwacu ni umushinga watangijwe mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2022, ukaba ugamije gufasha abana kumenya gusoma no kubikunda bakiri bato, kuko uzatangirira ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko uyu mushinga ari mwiza, kuko uzafasha abana kumenya gusoma no kubibakundisha bakiri bato ariko bakabikora bari mu miryango yabo, aho bazajya bafashwa n’ababyeyi babo.
Agira ati’’ubundi wasangaga abana batabyitabira cyane cyangwa batabikunze ariko ikindi ni ukuzasomera mu ngo n’aho batuye atari ku ishuri gusa,uyu mushinga ni uwacu mu ngo, mu miryango ni twe tuhaba nk’abayobozi, ubundi byari bigoye ko ubona umwana w’imyaka irindwi umunani azi gusoma neza akaba yabona icyapa akagisoma, akamenya ubutumwa gitanga, akaba yafata igitabo akagisoma.’’
Guverineri Kayitesi Alice avuga ko uyu mushinga uzanatuma hari ibyuho bafunga
Guverineri Kayitesi kandi akomeza avuga ko uyu mushinga uzatuma hari n’ibyuho byari bihari bazafunga. Ati’’Ariko noneho ko tugiye kubakundisha uwo muco kandi bihereye mu miryango,biranumvikana ko hari ibyuho tuzafunga ese umubyeyi afasha umwana ate amasomo iyo ari ku ishuri, iyo ari mu rugo, birumvikana ko umwana namenya gusoma neza n’amasomo yo ku ishuri azayatsinda neza.’’
Mutabaruka Innocent ushinzwe porogaramu mu muryango utegamiye kuri Leta wa Word vision mu Rwanda, ari nawo wamuritse uyu mushinga Uburezi iwacu, avuga ko uyu mushinga uzita cyane ku burezi ariko buzakorerwa mu muryango mu rugo n’aho abantu batuye.
Mutabaruka avuga ko ubusanzwe abana bajyaga basomera ku mashuri ariko ubu ngo bagiye kujya basomera no mu rugo, kandi bakaba bazanabaha imfashanyigisho zo kubibafashamo.
Ati’’Tuzajya dukora amahugurwa ku babyeyi batazi gusoma, bityo bafashe abana babo kuko ikigamijwe ni ukugira ngo wa mwana agire umufasha mu rugo , ababyeyi rero nta kintu gifatika nk’amafaranga y’insimburamubyizi tuzabaha,icyo tuzabafasha ni ukubaha imfashanyigisho kugira ngo be kugorwa no kubona ibyo bifashisha bafasha abana gusoma bari mu miryango mu rugo iwabo’’.
Habyarimana Daniel umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Muhanga, avuga ko uyu mushinga uje ari ingirakamaro ku burezi bw’abana, kuko uzunganira ubumenyi bahabwa mu marero no ku ishuri, bityo bigafasha abana kongera ubumenyi.
Ati’’ Cyane cyane uzafasha abana bo mu byaro, kuko akenshi wasangaga bava ku ishuri ibyo bize bikaba birarangiye ariko azajya agera mu rugo anakomeze gusoma’’.
Umushinga Uburezi iwacu uzamara imyaka itanu, ukaba uzashyirwa mu bikorwa na world vision ifatanyije n’Imbuto foundation na Humanity inclusion. Usibye kuba abana bazajya bahabwa ibitabo byo gusoma, bazajya banahabwa ibikinisho bizajya bibafasha gukina ariko baniga.
Ni umushinga uzakorerwa mu turere 30 ariko ukazibanda cyane mu turere 12, twagaragayemo ko gahunda yo gusoma ku bana ikiri hasi cyane. Mu ntara y’Amajyepfo hakaba harimo akarere ka Nyanza, Ruhango, Huye na Gisagara.
Abayobozi b'uturere mu ntara y'amajyepfo, abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza n'abakozi bashinzwe uburezi n'ubuzima bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku mushinga Uburezi iwacu
Ni inama yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw