Gakenke: Urubyiruko rurasaba gukorerwa ubuvugizi rukikura mu bukene

Gakenke: Urubyiruko rurasaba gukorerwa ubuvugizi rukikura mu bukene

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rurasaba ko rwakorerwa ubuvugizi butuma rubona imirimo n'ubundi buryo bwatuma rwivana mu bukene.

Nsabimana Claude, uherutse gutorerwa kuyobora rugenzi rwe rwo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR)  avuga ko  urubyiruko reugarijwe n'ubukene buterwa no kutabona igishoro cyo kwihangira imirimo, kutabona akazi nubwo ngo hari abakirangwa n'ubunebwe.

Agira ati “Ubuyobozi bwibande ku rubyiruko, barukoreshe inama, nihaba amahirwe y’akazi begere urubyiruko ruzatere imbere, iyo ruteye imbere ni ugutera imbere kw’igihugu by’igihe kirekire.”

Asaba abahagarariye urubyiruko mu byiciro bitandukanye gukomeza kurukorera ubuvugizi ngo ibyo bibazo byumvikane.

Ku bijyanye n'amahirwe leta yabashyiriyeho yo kugana ibigega birimo BDF, avuga ko basabwa igishoro ndetse n'ingwate batabona. Ibyo kandi ngo byiyongeraho ibindi byangombwa bibagora kubibona 

Ingaruka zabwo ngo ni abangavu bafatiranwa bagaterwa inda n'ababashukisha intica ntikize ndetse n'urubyiruko rw'abahungu rwishora mu ngeso mbi.

Ibyo bibazo kandi bigarukwaho na Umutoni Grâce watorewe guhagararira abagore muri ako karere. Atanga urugero ko abize imyuga n’ubumenyingiro bajya bumva amatangazo abahamagarira kusaba inguzanyo kuri BDF yo kugura ibikoresho ngo biteze imbere, ariko ngo ugasanga ntibayihawe.

Asaba abagore kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe Leta yabashyiriyeho ku babasha kuyageraho nta nkomyi.

Umubitsi mukuru wa DGPR , Madamu Masozera Jacky avuga ko urubyiruko rukwiye gushyirwa imbere mu bikorwa bitandukanye, nk’imbaraga zikomeye z’uyu munsi ndetse n’iz’ejo hazaza, agasaba ko hahangwa imirimo myinshi igamije kuzamura imibereho y’urubyiruko, ariko narwo akarusaba kuvana amaboko mu mufuka rugakora.

Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Masozera avuga ko imiryango igomba kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko bashobora kubyigishwa n’abandi mi buryo butari bwo, bakigishwa guhakanira ababashuka.

Ibyo ngo byabera mu bikorwa bitandukanye bihuza abaturage, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango no mu nteko z’abaturage.

Ishyaka Green Party, rikomeje gushyiraho abayobozi n’urubyiruko n’abagore mu turere dutandukanye.aho hanashyirwaho abayobozi b’inzego z’urubyiruko n’abagore.