Ruhango: Urubyiruko rusukura imihanda ruhangayikishijwe no kutagira ibikoresho n’ubwishingizi
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango, bahawe akazi na kampani z’urubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana, gusukura no gusibura amarigore mu mihanda y’igitaka y’aka karere, bavuga ko nubwo barimo kwiteza imbere binyuze mu mafaranga bakura muri aka kazi bahawe, ngo bahangayikishijwe no kutagira ibikoresho byo kubarinda impanuka bashobora guhurira nazo mu kazi.
Umwe muri bo yatangarije itangazamakuru ko mu bikoresho by’ingenzi bakeneye, hari ibyambarwa mu ntoti(gas)ndetse na bote zo.
Yagize ati’’ Ushobora kuba urimo gukora ugakubitana n’ibuye rikaba riragusatuye mu kirenge cyangwa mu ntoki, noneho uretse no kutagira ibikoresho izi kampani dukorera nta n’ubwishingizi zifite uhuye n’impanuka nyine ni ukwirwariza’’.
Undi ati’’Ibikoresho ni ikibazo ariko n’ubwishingizi nabwo ntabwo dufite pe nk’ubu hari mugenzi wacu ibuye ryikubise mu jisho arimo kwivuriza i Kabgayi n’ubu aracyivuza kandi ni no kwirwariza kuko nta bwishingizi kampani zacu zifite’’.
ku ruhande rwa bamwe mu bashinze izo kompanyi zeguriwe imirimo yo gusana imihanda, bavuga ko hagiye gushakishwa ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo, nk’uko bitangazwa na Habineza Celestin umwe mu bafite compani iri mu zahawe aka kazi ko gutunganya imihanda.
Agira ati’’Abakozi bacu dukoresha nta bwishingizi bafite bakoresha mituweli ariko turimo turazishaka kuko iyo abakozi bafite ubwishingizi nawe muyobozi uba uri mu mutuzo.’’
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, Avuga ko biteguye guherekeza ubuyobozi bw’izo kampani z’urubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana imihanda yo muri aka karere, kugira ngo zirusheho gukora neza, binafasha abakozi bakoresha .
Ati’’ Iyo kampani yashinzwe iba igomba kubahiriza ibisabwa harimo kugira ubwishingizi kugira ngo uwagize akabazo wese abone ikimugoboka, rero ndakangurira abantu bose bashinzwe kompanyi kuzuza ibisabwa nk’uko izindi zose zibikora’’.
ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango,buvuga ko kugeza ubu kampani 7 zikorera mu mirenge 8 kuri 9 igize aka karere, ari zo zeguriwe imirimo yo gusana imihanda. ZOse hamwe zikaba zarahawe gusana ibirometero 92,4. Ni mu gihe urubyiruko rwahawe aka kazi rwo rugera kuri 277.
ubwanditsi
Aba bakozi bavuga ko usibye gukora badafite ibikoresho nka ga zo mu ntoki nta na bote baba bambaye iyo ari mu kazi , bahangayikishijwe no kuba nta bwishingizi bafite.