Nyanza: Umukecuru w’imyaka 70 yatawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi
Mu mudugudu wa Gahengeri mu kagari ka Kadaho umurenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza , haravugwa umukecuru w'imyaka 70 y'amavuko,, watawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi.
kuwa 23 Gashyantare nibwo kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo bakiriye umukecuru w'imyaka 70 witwa Ngirirabandi Mediatrice ucyekwaho icyaha cyo guhinga urumogi.
umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyabakamyi Jean Pierre Mutesi , yabwiye umuseke ko ku makuru bahawe n'abaturage bihutiye kujya kureba niba ibyo bavugaga ari ukuri. Agira ati '' Twagiyeyo dusanga icyo giti cy'urumogi kiri mu mulima we koko ''.
Hari amakuru avuga ko ubwo uriya mukecuru yafatwaga n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ari kumwe n'abandi bayobozi nawe yemeye ko urwo rumogi yaruhinze mu isambu ye, hanasanzwe hahinze urutoki akaba yarafatanywe igiti kimwe cy'urumogi .
umuseke wamenye amakuru ko uwo mukecuru ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo n'ibyo yafatanywe , mu gihe ategereje gushyikirizwa RIB sitasiyo ya Busasamana kugira ngo akurikiranwe.
source umuseke.rw