Karongi: Gukura banywa inzoga mu miryango yabo ingaruka yo kuba imbata y'ubusinzi

Karongi: Gukura banywa inzoga mu miryango yabo ingaruka yo kuba imbata y'ubusinzi

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi hari urubyiruko ruvuga ko rwamenyereye kunywa inzoga bihereye mu miryango yabo aho bakuze basomaho gake kandi ntihagire ubibonamo ikibazo.

Twayigize Valens uri mu kigero cy’imyaka 20 twasanze muri Centre y’ubucuruzi ya Kibilizi iherereye mu Murenge wa Rubangera avuga ko yakuze iwabo benga urwagwa kandi ko igihe cyose mu rugo iwabo rwabaga ruhari ntawamubuzaga kurunywa.

Yumvikanisha ko gusoma ku rwagwa cyangwa ibindi binyobwa bisembuye n’ibidasembuye biboneka mu muryango ku mwana nta wubitindaho haba mu rugo iwabo no mu baturanyi.

Ati “Ntakibazo kirimo nubwo waba wiga mu mashuri abanza ugasanga rwahiye haba mu rugo cyangwa mu baturanyi ugasanga banywa baragusomya. Iyo usinze uri akana barakuryamisha ariko kubera ko uba utayinywa kenshi ngo wirirwe unywa nk’abantu bakuru ntawe ubigira ikibazo.”

Ikibazo ngo kivuka iyo abantu batangiye kubona wa mwana yagiye kwicara mu kabari cyangwa ataha yasinze, bikunda kubaho ku biga mu mashuri yisumbuye batangiye kugendera mu kigare. Twayigize akavuga ko aribwo bavuga ko mwene runaka asigaye anywa inzoga.

Kanani Fidele utuye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagali ka Tyazo avuga ko hari igihe birangira ba bana bamenyereye inzoga, bigahumira ku mirari iyo banze ishuri bigakurikirwa n’ubusinzi.

Ati “Nibyo bidukururira uburara, hari abanze gufata isuka ngo bahingire n’iwabo buriya nibo wumva babaye bya bihomora nyine ntabwo baba ari abantu burya bariya ni inyamanswa."

Mukagahizi Jacqueline, na we utuye mu Kagali ka Tyazo avuga ko akenshi abana bakuze bimenyereza inzoga bibaviramo kuva mu ishuri no mu miryango yabo.

Ati “Iyo yaraye mu ikaritsiye hariya akarara yiba, akarara akina urusimbi, iyo abonye mafaranga nta kindi ayakoza kuko uwo mwana utazi gukorera ababyeyi ntabwo yamenya kujya kugura agahene ngo akaragire. Ni ukuyanywera nyine baba barananiranye.”

Inzobere akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dynamo Ndacyayisenga avuga ko kunywa inzoga muri rusange ari bibi ariko bikaba bibi kurushaho iyo umuntu azinyoye ari munsi y’imyaka 21.

Avuga ko nubwo ibice bitandukanye by’ubwonko bishobora kuba bikuze ku myaka 18, hari igice cy’ubwonko (frontal cortex) kigira uruhare mu guhanga udushya, kwibuka no gufata imyanzuro ikwiriye kiba kitarakura mbere y’imyaka 21. Ibyo bivuze ko umuntu atangiye gusoma ku nzoga akiri umwana yabangamira cyane imikurire y’icyo gice.

Ati “Imikurire y’ubwonko bw’umuntu ishobora kuba igezweho ku myaka 18 ariko hatarimo igice cy’imbere kigize ubwonko bw’umuntu; gituma umuntu yibuka, gituma agira ubwenge, afata imyanzuro ikwiye no kugenzura amarangamutima. Niyo mpamvu umuntu ufite 21 ashobora kunywa inzoga ntitume
ubwonko bugwingira kuko imikurire yabwo iba yaragezweho. Niyo mpamvu tuvuga ngo nibura kongera imyaka yo kutanywa inzoga bituma tugira abana batagwingiye ubwonko.”

Imibare ya RBC ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda, yerekana ko abana n’urubyiruko bakoresha ibiyobyabwenge bitandukanye hakiri kare, bikaba ari ibyago bikomeye byo kwikururira zimwe mu ndwara zitandura zibikomokaho.

Uretse n’inzoga yerekana ko nibura ingimbi n’abangavu 67% bari hagati y’imyaka 12 na 18 n’urubyiruko rugera kuri 26% ruri hagati y’imyaka 18 na 25 baba barasomye ku rumogi.

Inzobere mu kurwanya ibiyobyabwenge zivuga ko n’iyo umuntu akuze aba akwiye kunywa mu rugero. Zigaragaza ko mu Cyumweru ku bagabo umuntu mukuru aba akwiye kunywa amacupa 8 y’inzoga za rufuro ya Cl 65 atarengeje alcol ya 6.5%, nazo ntazinywe buri munsi, akazinywa mu minsi ine indi itatu akazisiba.

Abagore bashobora kunywa amacupa atarenga atandatu mu Cyumweru ahuje ibipimo n’ay’abagabo kandi nabo bakazinywa mu minsi ine naho indi itatu bakayimara badasomaho.

TWARABANYE Venuste