Ruhango: Barasaba ko habungwabungwa ibimenyetso by'amateka ya Jenoside
Mu gikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 28 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022, bamwe mu barokotse Jenoside basabye ko habungwabungwa ibimenyetso bya Jenoside, harimo imyambaro abishwe bari bambaye, n'ibikoresho byakoreshejwe mu kubica kuko ari ibimenyetso bigaragaza ubukana bwa Jenoside n'uko yateguwe.
Nkurayija Jean Claude umwe mu barokotse Jenoside wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu murenge wa Ruhango, avuga ko nk'abarokotse Jenoside bashyinguye ababo bafite agahinda, ariko ko nta kundi byagenda bagomba kubyakira kandi bakabyakirana umutima unabikunda.
Nkurayija avuga ko akarere ka Ruhango kakoze ibintu byinshi ku barokotse, gakora byinshi mu kubaka inzibutso kanakora byinshi mu kubangabunga inzibutso, ariko muri izi nzibutso hari ibikibura kugira ngo inzibutso zimere neza, zibe inzibutso za ngombwa.
Ati'' Nibyo abacu barashyinguwe kandi bashyinguye neza, ariko turacyabura bya bice by'amateka yandi , ugeze muri uru rwibutso rwacu imyambaro abantu bari bambaye , ibikoresho bicishijwe nta hantu handi wabisanga, usanga uyu munsi biracyarunze ahantu hamwe turacyasaba ubuyobozi ko byatunganywa bigashyirwa ahantu, ku buryo amateka dukeneye kumenya twajya tuyabona mu bice byose. Kandi ndatekereza ko hamwe na minisiteri ibishinzwe nyakubahwa meya atari ikintu kigoye ku buryo kitatunganywa bikarangira''.
Nkurayija Jean Claude wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro, avuga ko bifuza ko habungwabungwabungwa amateka.
Nkurayija akomeza agira ati''Biratangaza iyo ugiye ahantu ugasanga imyenda iracyarunze ahantu hamwe, nibyo ubushobozi birashoboka ko butaraboneka . ariko mu mbaraga dufite muzatwifashishe na twe nk'abarokotse nibiba na ngombwa dushyireho akacu ariko tubone hari ibigiye ku murongo kandi muri byinshi mukora icyo ntabwo cyabananiye mwadufashije byinshi .''
Nkuranga Egide Perezida wa Ibuka avuga ko hari itegeko rireba uturere kubungabunga inzibutso, ariko hari inzibutso zimwe na zimwe atari muri aka karere ka Ruhango gusa zitabungwabungwa neza, bakaba bifuza ko byazakosorwa.
Ati''Hari uwagarutse ku bibura mu rwibutso rw'aha ngaha, ariko no kubungabunga ibimenyetso nabyo byagombye kwitabwaho ,nk'imyenda abacu bari bambaye igihe babicaga ikabungwabungwa neza, kuko n'ikimenyetso kerekana ubukaba bwa jenoside, jenoside uko yateguwe''.
Senateri Mukamurangwa Clotilde wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka . avuga ku kijyanye no kubungabunga amateka,gufata neza ibimenyetso ndetse no kubungabunga inzibutso , yavuze ko umwaka ushize hari igikorwa cyakozwe na komisiyo y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano muri sena, cyahuje abayobozi b'uturere batandukanye, abahagarariye Ibuka n'abari bahagarariye komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ikiriho, n'abandi bantu bose bari bafite uruhare mu kijyanye n'igikorwa cyo kubungabunga no gufata neza inzibutso, aha ngo hakaba haravuyemo imyanzuro itandukanye bigendana n'ubushobozi n'ingengo y'imari.
Senateri Mukamurangwa Clotilde wari umushyitsi mukuru
Senateri Mukamurangwa akaba yasabye ko byashyirwamo imbaraga n'iyo byakorwa mu byiciro. Ati''Twagize amahirwe ko twese turi kumwe n'abahagarariye abaturage mu nteko ishinga amategeko benshi hano, iyo ingengo y'imari ijya gutorwa niho ibanza kunyura twese dufatanyije n'ingeri zose zitandukanye, na minisiteri bizashyirwemo imbaraga, kugira ngo mu by'ukuri amateka , kubungabunga inzibutso gufata neza ndetse n'ibimenyetso bizagerweho, nkumva icyo ngicyo twese twafatanya n'iyo byakorwa mu byiciro.''
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango Habarurema Valens umuyobozi wako, avuga ko bazakomeza kwita ku bimenyetso by'amateka ya Jenoside harimo imibiri n'urwibutso iruhukiyemo , no kubaka ibindi bimenyetso byiza, nko mu Byimana no gutegura ibikorwa byo kuhibukira buri igihe cyose tugeze igihe cyo kwibuka.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka mu karere ka Ruhango, hibutswe by'umwihariko Abatutsi bishwe mu cyahoze ari komini Tambwe na Mukingi. Hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 2028 harimo 2018 yimuwe mu mva iri mu murenge wa Byimana, 6 yimuwe mu murenge wa Bweramana , 2 yimuwe muri Kinihira na 2 yakuwe i Tambwe mu murenge wa Ruhango.
Abarokotse Jenoside bo muri aka karere, bakaba banifuza ko itariki ya 22 z'ukwezi kwa gatanu yagirwa umunsi wo kwibuka by'umwihariko , kuko aribwo ubwicanyi bwakajije umurego mu karere ka Ruhango.
Imibiri 2028 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu murenge wa Ruhango
Senateri Mukamurangwa Clotilde, Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens na Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jerome
Jeanne@heza.rw