Kamonyi : Hagiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi hifashishijwe igikoni cy'umudugudu
Ubuyobozi bw'akarere ka Kamonyi buvuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gikoni cy'umudugudu ,cyari cyarahagaritswe n'icyorezo cya covid-19, mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana .
Mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira n' imirire mibi bwatangijwe mu mirenge yose igize aka karere kuri itariki 3 Gicurasi 2022, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwiringira Marie Josée yavuze ko nubwo akarere ka Kamonyi katari gafite abana benshi bari mu mirire mibi , ariko hagiye gushyirwa imbaraga mu gikoni cy'umudugudu, kuko bizeye ko kizakomeza kubafasha kuyirwanya no gukangurira ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye.
Ati''Turibanda mu kongera kubyutsa no gushyira imbaraga mu gikoni cy'umudugudu, aho ababyeyi bafite abana bari mu nsi y'imyaka ibiri , itatu bazajya bahura umunsi umwe mu cyumweru, bakiga guteka indyo yuzuye. Buri wese akazana ibyo afite mu rugo ,bakiga guteka indyo yuzuye umubyeyi akumva ibiryo bifite intungamubiri agomba kugaburira umwana, kugira ngo atagira ikibazo cyo kugwa mu mirire mibi cyangwa cyo kugwingira''.
Uwiringira Marie Josée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gikoni cy'umudugudu.
muri ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu mudugudu wa Munoga akagari ka Kazirabonde mu murenge wa Ngamba , umuryango umbrella for vulnerables uterwa inkunga na Islamic Development Bank ukaba warahaye aka karere , inkunga y'ibiribwa ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda bizafasha gutegura indyo yuzuye mu gikoni cy'umudugudu.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru umuyobozi w'uyu muryango Amb.Habimana Saleh akaba yaravuze ko iki gikorwa bagitekereje nyuma y'inama nkuru (congress) y'umuryango RPF Inkotanyi, yavugiwemo ibijyanye n'ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi mu bana , maze bumva ko nabo badakwiye gusigara inyuma mu kurwanya iki kibazo.
igikoni cy'umudugudu kizajya giterana incuro imwe mu cyumweru, maze ababyeyi babifashijwemo n'abajyanama b'ubuzima bigishwe gutegurira abana indyo yuzuye, si ibyo kandi kuko abana bazajya banapimirwa uburebure ndetse n'ibiro bafite mu rwego rwo gukomeza kureba uko imirire y'abana imeze.
ubuyobozi bw'aka karere kandi buvuga ko kuri ubu hakurikijwe ubushakashatsi buheruka gukorwa ku mibereho y'abaturage n' ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu mwaka wa 2020, aka karere kari ku kigero cya 22,5% .Kugeza ubu abana 5 nibo bari mu muhondo naho 2 bakaba bari mu mutuku. Ariko ngo aka karere kakaba kari gafite abana 80 bari mu mirire mibi mbere y'uko uyu mwaka utangira.
ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu abana 270 aribo bagiye gufashwa mu gikoni cy'umudugudu bari munsi y'imyaka 3 ,kugira ngo nubwo badafite imirire mibi, ariko abana bakomeze kubona indyo yuzuye. Ni mu gihe gahunda ya Leta NST1 iteganya ko mu mwaka wa 2024 igwingira mu Rwanda rizaba riri kuri 19% kuri ubu rikaba rigeze kuri 31%.
Amafunguro yagaburiwe abana ubwo hatangizwaga ubukangurambaga mu karere ka Kamonyi
Amb. Sheikh Habimana Saleh umuyobozi w'umuryango Umbrella for Vulnerables wateye inkunga y'ibiribwa aka karere bizifashishwa mu gutegura indyo yuzuye.
Abajyanama b'ubuzima nibo bazajya bafasha ababyeyi kubigisha uko bategura indyo yuzuye.