Perezida wa The Winners yatawe muri yombi azira guhohotera umusifuzi

Perezida wa The Winners yatawe muri yombi azira guhohotera umusifuzi

Kuva ku wa 17 Gashyantare 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ‘The Winners FC’ Nshimiyimana David ukurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yemeje ko uru rwego rwafunze uyu Perezida ukurikiranyweho guhohotera uwasifuye umukino wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru The Winners FC na Etincelles FC .

Amakuru avuga ko uyu Perezida yahohoteye uyu musifuzi amusanze mu rwambariro nyuma yo gutsindwa kw’ikipe ye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro.Wabereye i Muhanga ku wa 15 Gashyantare 2023 aho Etincelles FC yatsinze The Winners FC ibitego 5-0.

Kugeza ubu Nshimiyimana David afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa yatanze, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umuco wo guhohotera abantu cyane cyane abari mu nshingano ari mubi kandi ukwiye gucika.

Aha yibukije abantu ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazihanganira uwo ari we wese uzagaragaraho umuco wo guhohotera abandi.

Nshimiyimana  David perezida  wa The winners yatawe muri yombi azira guhohotera  umusifuzi