Huye : Minisitiri Prof Bayisenge yasabye abagore kuba umusemburo w’ubukungu bibumbira mu bimina n’amatsinda yo kuzigama
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu karere ka Huye,Minisitiri w,Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette , yasabye abagore kwiyumvamo ubushobozi bakumva ko ibibazo bafite ari nabo bazabikemura.
Minisitiri Prof Bayisenge yashimangiye ko hakiri inzitizi abagore benshi bo mu cyaro bagifite zo kwiteza imbere, aho bagikora ubuhinzi buciriritse bugamije kurya gusa rimwe na rimwe n’ibiryo bidahagije , ariko atari bwa buhinzi bubyara amafaranga.Kuri iki hakiyongeraho n’imihindagurikire y’ikirere ugasanga yahungabanyije ubuhinzi bwabo.
Abagore bo mu cyaro ngo baracyanazitiwe no gukora imirimo ya nyakabyizi ku gipimo cyo hejuru, kuba badashobora kugera ku nguzanyo ndetse na ya mirimo yo mu rugo idahemberwa ni ukuvuga bakora ariko itinjiza amafaranga. Aha niho Minisitiri w’uburinganire n'iterambere ry'umuryango yahereye asaba abagore kwiyumvamo ubushobozi bakumva ko nta wundi uzaza kubakemurira ibibazo, ahubwo ibisubizo biri muri bo .
Ati’’ Twaganiriye n’abagore babigezeho bakagaragaza n’aho bamaze kugera, ntibisaba igishoro kinini cyangwa gihambaye, ahubwo mwitabire gahunda zo kwizigamira no gukorera mu matsinda,ni umurongo Leta yashyizeho muwitabire. Buri mutegarugori wese ndetse n’uwo bashakanye bajye mu matsinda kuko gukorera hamwe nibyo bizazamura umuryango’’.
Akomeza agira ati’’Ikintu cya mbere ni ukwiyumvamo ko ufite ubushobozi buriya n’uwaguha na miliyoni 10 na miliyoni 100 z’igishoro utiyumvamo ko wifitemo ibisubizo mbere na mbere, ntacyo byakumarira. Ikintu cya mbere ni ukumva ko ushoboye kandi ibikorwa twasuye bigaragara ko abagore bakora, icyo rero tubabwira ni ugukoresha izo mbaraga nkeya bakizigamira kandi ubona ko abagore bacu bamaze kuvayo.Harii ibishoro bigenda bitangwa yaba Leta ariko hari n’abafatanyabikorwa bafasha abagore.Ubona ko rero twese nidufatanyiriza hamwe abagore bazakomeza gutera imbere.’’
Mukangenzi Costance umwe mu bagore bagore biteje imbere wo mu kagari ka Kabuga umurenge wa Kigoma mu karere ka Huye, avuga ko yabayeho aba mu rugo ariko akaza kubona bagenzi be buri wa 3 bagenda ababajijeho aho bajya bamubwira ko baba bagiye mu itsinda. Abibwiye umugabo ntiyabyumvise kuko amafaranga yo kwizigama yamusabye yarayamyimye.Icyakora kuko yabishakaga yagiyemo aho yizigamiraga amafaranga 200 buri cyumweru, bagabanye we yahawe ibihumbi 32 mu gihe abandi bagore bizigamye neza bo bahabwaga asaga ibihumbi 70.
Mukangezi avuga ko nyuma y’aho umugabo we yumvise neza gahunda yo kwizigamira ubu bamaze kwiteza imbere. Ati’’ Kwizigamira mu itsinda nibyo byatuzamuye twatangiye tugura amatungo , ubu twamaze no kwimuka aho twari dutuye mu manegeka ,twubatse inzu nziza ubu tuyigurishije baduha miliyoni 2 n’igice. Si ibyo byonyine kuko ntitwagiraga n’aho guhinga,ariko kubera amatungo twarafumbiye imilima irera ndetse tunaguriraho indi byose ni mu mafaranga twakuraga mu itsinda’’.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka ku itariki 15 ukwakira . Mu rwego rwo gufasha abagore gukomeza kwiteza imbere imiryango 10 yagabiwe inka, imiryango 2 ihabwa imashini zo kudoda, hari n’abahawe amashyiga ya rondereza ndetse n’amatsinda y’abagore ahabwa amafaranga y’inkunga y’igishoro aho hari n’itsinda ryahawe amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. hanasezeranyijwe kandi imiryango isaga 150 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.
Nk’uko bigaragara mu gitabo kivuga ku ngamba zo kwinjiza uburinganire mu buhinzi cyanditswe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na UN Women, bagaragaje ko abagore bakiri inyuma cyane mu gukoresha inzira z’inguzanyo, kuko abangana na 63% b’abagore ari bo banyura mu zemewe zo kugera ku nguzanyo, mu gihe abagabo ari 74%
Abagore bahabwa inguzanyo ni 25.5% mu gihe abagabo ari 45.5%. Serivisi zituruka ahandi hatari muri banki ni 60 % mu gihe abagabo ari 71%. umurenge Sacco ni 30% abagabo bo ni 38%. Inguzanyo zitangwa na banki z’ubucuruzi ni 5.6% mu gihe abagabo ari 94.6%. inguzanyo zitangwa n’ibimina ni 51.3% mu gihe abagabo ari 36.8% naho inguzanyo zitangwa n’inshuti zingana na 9.2% ku bagore na 4.1%.
Abagore bari babukereye baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro
Abagore bahawe amashyiga ya rondereza yo kubafasha gucana barondereza ibicanwa
Amatsinda y'abagore yahawe igishoro kizabafasha kongera ibyo bakora
Hatanzwe imashini zo kudoda mu rwego rwo gushyigikira abagore bize imyuga
Imiryango yabanaga idasezeranye nayo yasezeranye, nyuma yo gusezerana banasangira umutsima.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw