Muhanga : RCA yiyemeje gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu makoperative
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Mata , 2023 Abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA bibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze biyemeza kuyirwanya n’ingengabitekerezo yayo mu banyamuryango b’amakoperative bashinzwe.
Pacifique Mugwaneza umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RCA , avuga ko kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ari inshingano za buri wese n’abakozi b’iki kigo barimo.
RCA ngo ihura n’abantu benshi batandukanye aho bari mu makoperative, ari nayo mpamvu biyemeje kuyirwanya bagashishikariza abanyarwanda kuyireka .
Ati’’Politike y’amakoperative ni ukwiteza imbere tugana mu cyerekezo 2050 , rero kubera ko duhura nabo umunsi ku wundi dufite inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo mu makoperative , dukoresheje uburyo bwo kwigisha ,kuko dufite ishami rishizwe kongerera ubushobozi nabyo tugomba kubishimangira kuko umuntu ufite ingengabitekerezo ntabwo yagira igitekerezo cyo kwiteza imbere’’.
Akomeza agira Ati’’Tugomba rero kuyirwanya kugira ngo dushishikarize abanyarwanda gukorera hamwe, batizanya imbaraga mu rwego rwo kwiteza imbere aho kugira ngo babibe ingengabitekerezo mu banyarwanda benshi, kuko ayo matsinda aba ahuriyemo abantu benshi bahuriye hamwe kandi bakora bimwe’’.
Mukeshimana Claire umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Minicom, avuga ko Jenoside yabaye ikaba yarahagaritswe, ariko ubu Igihugu gihanganye no kurwanya ingengabitekerezo yayo, aha ni naho ahera asaba abakozi ba RCA kugira uruhare mu kwigisha abaturage nk’abantu bahura na benshi.
Ati’’ Abakozi ba RCA bahura n’abantu benshi mu makoperative, bafite amakoperative arimo abantu batandukanye, nubwo baba bagiye mu kazi kuri field, ariko na none kubakangurira kwirinda ingengabitekerezo ni ikintu cy’ingenzi cyane, umuturage abashije kuyirinda turakumira kandi tukavuga ngo nta Jenoside izongera kuba mu Gihugu cyacu’’.
Uyu muyobozi kandi akomeza asaba ababyeyi gutinyuka no gushira ubwoba bakaganiriza abana babo ku byabaye, hagendewe ku myaka abana bafite , kugira ngo bamenye ibyabaye kandi bazirinde ko byongera kubaho.
Dushimimana Fidèle Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu karere ka Muhanga, avuga ko ibyo RCA yakoze byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ingenzi , kandi bakaba basanga ibyo kwigisha abanyarwanda kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ari ingenzi, cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo imbaraga z’Igihugu kandi zubaka, ariko ngo ikigaragara nuko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi imbaraga z’urubyiruko ari zo zakoreshejwe mu gusenya Igihugu.
Uyu munsi izo mbaraga zirakenewe ngo zubake Igihugu cyashegeshwe na Jenoside. Ati’’ Izo mbaraga zirakenewe ngo twubake u Rwanda rubereye bose , u Rwanda ruzira umwiryane ahubwo tukigeze aheza twifuza . Turasaba urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwibuka, baba abari mu mashuri bazahabwa ibiganiro bibigisha amateka y’Igihugu cyabo bamenye uburyo cyasenyutse ndetse nuko cyongeye kikiyubaka kugira ngo bamenye uburyo basigasira ayo mateka’’.
RCA ivuga ko ifite amakoperative asaga ibihumbi 11 mu Gihugu cyose , yibumbiyemo abanyamuryango basaga miliyoni 5 n’ibihumbi 300. Kuba uyu mubare w’abaturage bahura nabo ari munini hafi kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda, niyo mpamvu basanga kwigisha Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari ingenzi mu kubaka Igihugu.
Mukeshimana Claire umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minicom, asaba abakozi ba RCA kugira uruhare mu kwigisha abaturage kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside nk’abantu bahura nabo kenshi
Mugwaneza Pacifique umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RCA, avuga ko umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside atashobora kwiteza imbere.
Abakozi ba RCA bitabiriye gahunda yo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA