Muhanga : Ibuka yagaragaje ibikibangamiye imibereho y’Abarokotse Jenoside
Ubwo hatangizwaga icyunamo mu karere ka Muhanga, ku itariki ya 7 Mata 2023 perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, yagaragaje ko hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, badafite aho kuba , abandi inzu bubakiwe zikaba zarashaje zikeneye gusanwa.
Ingabire Benoit Perezida wa Ibuka muri aka karere, avuga ko bashimira Leta ko hari ubufasha iha abatishoboye , nko kuba bavuzwa ndetse hakaba n’abahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abarokotse bafite intege nke n’abatishoboye, ariko hakiri ibibazo bibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Ati’’Ku birebana n’amacumbi Leta yacu y’ubumwe yaradufashije mu kubona amacumbi , ariko mu by’ukuri hari bake basigaye batarayabona, hakaba rero hasabwa kugira ngo nabo basigaye aboneke vuba buri wese abone aho kuba kandi hamubereye’’.
Akomeza agira ati’’ Leta itera inkunga imishinga y’abarokotse Jenoside itandukanye, ibafasha gukomeza kubaho mu mibereho yabo ya buri munsi , nubwo bimeze bityo ariko hari abana bagiye barangiza amashuri mu bihe bitandukanye bakomeje kubaho mu bushomeri , turasaba Leta yacu gukomeza kudufasha kugira ngo ubwo bushomeri bugabanuke binyuze muri ya mishinga twavugaga’’.
Ingabire Benoit,akomeza asaba abaturage kubafasha kubona imibiri kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Hon Depite Uwanyirigira Marie Florence wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yijeje abarokotse Jenoside ko ibyo Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, yagaragaje bizitabwaho.
Ati’’ Ibyo twagira ngo tubahamirize nuko ibi byifuzo byose bizitabwaho, byaba iby’amacumbi byaba iby’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Cyane ko hari ubushake bwa politiki y’Igihugu yacu hakaba haragiye hashyirwaho gahunda zo kwita ku mibereho y’abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi’’.
Ibuka ivuga ko hashingiwe ku ibarura riheruka gukorwa muri uku kwezi kwa 3 , abatagira amacumbi yo kubamo ari 86 naho inzu zikenewe gusanwa ni 757.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw