Urubanza rwa Bucyibaruta:Impuguke zavuze ko abategetsi babaga bazi ibyakorwaga byose
Abatangabuhamya ku buryo ibintu byari byifashe mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bavuze ko abategetsi mu nzego zose babaga bari mu mwanya mwiza wo kumenya ibyakorwaga byose. Ibyo babitanzemo ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wari perefe w'iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro(ubu ni akarere ka Nyamagabe) mu gihe jenoside yabaga. Akaba ari kuburanishwa n'urukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu Bufaransa.
Impuguke akaba n'umushakashatsi Dr Hélène DUMAS asubiza ibibazo by'ubushinjacyaha muri uru rubanza, yasobanuye uburyo inzego z'ubutegetsi zari zubatse mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi n'uburyo amabwiriza yatangwaga guhera ku rwego rwa perefegitura (yagereranywa n'intara muri iki gihe) kugera ku rwego rwa serire (yagereranywa n'akagari kuri ubu).
Dr Dumas yavuze ko ubwo buryo ari na bwo bwakoreshejwe mu gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi mu gihe cya jenoside. Yongeyeho ko iyo miterere y'ubutegetsi yanatumye za bariyeri zikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu ku buryo bworoshye, agaragaza ko abategetsi mu nzego zose babaga bari mu mwanya mwiza wo kumenya ibyakorwaga byose.
Ibi kandi byanagaragajwe na Nsengiyaremye Dismas, wabaye minisitiri w'intebe w'u Rwanda kuva mu 1992 kugera mu 1993. Yahamagajwe ku busabe bwa Bucyibaruta Laurent.
Yahamije ko igihe yari minisitiri, yabonaga Bucyibaruta ari ntaho abogamiye, ari n'inyangamugayo mu kazi yari ashinzwe ; nta shyaka abona abogamiyeho, yubahiriza amahame. Ariko yongeraho, ati« Nabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na guverinoma, abaperefe bakayagezwaho na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu ».
François Xavier NSANZUWERA ni umunyamategeko wabaye Porokireri wa Repubulika mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, akaba yarahamagajwe n'ubushinjacyaha muri uru rubanza. Yatangiye akazi k'ubucamanza mu 1987. Kuva muri gicurasi 1990 yakoreraga i Kigali, akorera Kigali y'umujyi na Kigali Ngari kugeza ku wa 12 mata 1994 ubwo yahungiraga muri hoteli « Mille collines », aho yavuye ku wa 28 gicurasi ahungira mu birindiro bya RPF. Kuva muri gicurasi 2003 kugeza ku wa 31 ukuboza 2015 yabaye umukozi wurukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (TPIR). Uyu mugabo w'inararibonye na we yabwiye urukiko rwa Rubanda rwi Paris ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itabaye impanuka, ko yateguwe n'abanyapolitike n’abayobozi, abaturage bakaba barakoreshejwe na bo.
Bamwe mu bategetsi batakoraga ibyo leta ishaka bakaniwe urubakwiye
Abatangabuhamya Nsengiyaremye Dismas na Dr Hélène Dumas bagaragaje kandi ko umutegetsi witambikaga icyo ubutegetsi bukuru bushaka yicwaga cyangwa agakurwa mu kazi. Aha bakaba batanze ingero za Habyarimana Jean-Baptiste wari Perefe wa Butare, na Ruzindana Godefroid wa Kibungo bakuweho, nyuma bakaza no kwicwa ndetse n'imiryango yabo ngo bazira kudashyigikira kwica abatutsi.
Umutangabuhamya François Xavier NSANZUWERA, we yavuze ko ubwo yigeze kugerageza gutanga impapuro zita muri yombi umunyamakuru Ngeze Hassan, abamukuriye bashatse kumwimurira i Byumba mu karere k'imirwano ngo kuko yakoraga ibyo ubutegetsi budashaka.
« Perefegitura rwari urwego rukomeye »
Ku mutangabuhamya Nsanzuwera Francois-Xavier, perefegitura rwari urwego rukomeye aho uruyobora yashyirwagaho na perezida mu nama yabaminisitiri. Ati « Mu 1994 hari perefegitura 11, aho perefe yabaga ahagarariye guverinoma muri perefegitura. Yari we mukuru w'imirimo ya leta, harimo inzego z'iperereza, igisirikari, n'ubucambanza ».
Akaba ahera aho ahamya ko Perefe yari mu bayobozi bapanga amabwiriza agenga abo ayobora. Ati « Nyuma ya perezida w 'igihugu, abaperefe bari mu bantu babaga bakomeye ».
Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa Gikongoro kuva mu 1992 kugeza 1994 arashinjwa kuba yarashishikarije kandi agategeka iyicwa ry'abatutsi. By'umwihariko kuba yaragize uruhare rugaragara mu bwicanyi bwabereye mu ishuri rya Murambi ku wa 21 Mata 1994.
Yahungiye mu burasirazuba bw'u Bufaransa kuva 1997. Yatangiye gukurikiranwa kuva mu 2000. Urubanza rwatangiye ku wa 9 gicurasi 2022 rugomba kumara amezi abiri, aho biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 11 nyakanga 2022.
Mu ncuro enye urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa ruburanishije imanza zifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni we muyobozi wo hejuru uburanishijwe.
Telesphore KABERUKA