Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyasenywe n’imvura nyuma y’iminsi mike cyongeye gukoreshwa
Imvura yaguye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022 yasenye ikiraro gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke cyari giherutse gutahwa ku mugaragaro.
Icyo kiraro cya metero 60 z’uburebure cyari cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 11 Mata 2022 nyuma y’amazi agera kuri atatu cyubakwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko cyasenyutse bitewe n’imvura yabaye nyinshi cyane.
Ati “Ikiraro cyacitse mu masaha ya nijoro, abatekinisiye batubwira ko byatewe n’imvura yabaye nyinshi cyane ikuzuza umugezi wa Nyabarongo. Ikiraro rero cyacitse cyegamye ku ruhande rwa Muhanga mu Murenge wa Rongi.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zahageze gufasha abaturage kwambuka hakoreshejwe ubwato kugira ngo ubuhahirane hagati y’uturere twombi budahagarara burundu.
Ikindi ngo ni uko itsinda ry’abatekinisiye ndetse na Engineering Brigade yari yacyubatse hamwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda, RTDA, bahageze kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo ku kibazo cyabayeho.
Icyo kiraro cyari gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 15 bikaba byari biteganyijwe ko kizaramba imyaka 15 abaturage nibagikoresha neza.
Kucyubaka byatwaye amafaranga asaga miliyoni 185Frw.