Nyamasheke: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi
Ibi byabaye tariki ya 20/9/2023 mu murenge wa Shangi , mu kagali ka Nyamugari unudugudu w'Amahoro , ubwo uwititwa Twizerimana Josué we n'umuryango we bari ba mu isuku, bagiye kubona babona y'umuriro ushabira mu gice kimwe cy'inzu bari batuyemo.
Twizerimana aganira na heza.rw yagize ati:" Hari mu ma sa kumi z'amanywa ubwo twari tuvuye mu murima , turi mu isuku ku irembo ry'urugo nibwo natunguwe no kubona ibishashi by'umuriro bigurumana mu nzu , nta muntu wacanye niko guhuruza abaturanyi n'ubuyobozi , abaturanyi bahise bantabara dutangira kuzimya, ariko biba iby'ubusa turangiza kuzimya inkongi byamaze gufata igice cyarimo ibikoresho by'ingenzi twakoreshaga mu buzima bwa buri munsi."
Yakomeje agira ati:"Mu nzu harimo imashini y'akazi ibitabo, diplome, imyenda n'ibindi bikoresho byo mu gikoni byose."
Akomeza agira ati:" Ndashima abaturanyi n'ubuyobozi bambaye hafi bakamfasha kuzimya iyi nkongi."
Uminyamabanga nshingwabikorwa w'akagali ka Nyamugari Nibaseke Eugène yahamirije heza.rw iby'iy'inkongi y'umuriro.
Yagize ti:"Ni byo koko amakuru twayamenye ko uwitwa Twizeyimana Josué inzu ye yahiye .Birakekwa ko byaturutse ku muriro w'amashanyarazi , gusa turacyabikurikirana ."
Yakomeje agira ati:" Abaturage bakwiye kwitwararika ku bikoresho by'umuriro, birinda gusiga babicometse, ikindi birinda gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, basazura izashaje kandi banakoresha abakozi babifitiye ubumenyi buhagije babyemerewe na REG."
Twizerimana Josué wagize ibyago byo guhisha inzu asanzwe ari umwalimu we n'umugore we bose niko kazi basanzwe bakora.
Nsengumuremyi Emmanuel/heza.rw I Nyamasheke
Inzu n'ibyari biyirimo byose byafashwe n'inkongi y'umuriro