Minisitiri Bizimana yasobanuye byimbitse icyatumye inzibutso enye zandikwa mu Murage w’Isi
Mu 2012 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusaba ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Gisozi, Murambi, Nyamata na Bisesero zashyirwa mu Murage w’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), nyuma y’isuzuma ryari rimaze gukorwa n’inzego zibishinzwe mu Rwanda.
Iyari Komisiyo yari ishinzwe kurwanya Jenoside yatangiye gukora kuri icyo cyemezo ku buryo dosiye yatangiye kwinjirwamo mu 2015, irandikwa, harebwa ibikenewe kuko hasabwa byinshi bitangira kwegeranywa.
Icyemezo gisubiza ubusabe bw’u Rwanda ku kwandika izi nzibutso mu Murage w’Isi cyafatiwe i Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi, tariki ya 20 Nzeri 2023.
U Rwanda rwatanze dosiye y’amapaji agera kuri 500, asobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ikintu kidasanzwe, uko yateguwe ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura ikigishwa kuva mu mashuri kandi bigakorwa n’ubutegetsi bwariho.
Ni dosiye igaragaza by’umwihariko amateka y’izi nzibutso za Jenoside za Gisozi, Murambi, Nyamata na Bisesero. Ikagaragaza umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baziruhukiyemo, umwihariko w’abiciwe muri ibyo bice n’ibindi.
Mu bisuzumwa kandi harimo uko izi nzibutso zubatswe, ibikorwaremezo ndetse n’uburyo zifite bwo kubika amateka ya Jenoside no kuyigisha abazisura n’ibindi.
Impamvu ari urugendo rufata igihe kinini
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko u Rwanda rwabanje kwiga kuri ako gaciro mpuzabihugu, kagaragarira buri wese kandi kadasanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Ari naho hashingiwe mu gutora ziriya nzibutso enye. Agaciro mpuzamahanga ka mbere, ni ukwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni icyaha mpuzamahanga kuko nacyo cyabaye nk’icyaha giteganywa n’amasezerano agamije gukumira no guhagarika Jenoside.”
“Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarashobotse byerekana agaciro amahanga atahaye ubuzima bw’Abatutsi kandi ako gaciro ni agaciro mpuzabihugu.”
“Ntigasanzwe kubera ko na Jenoside ni icyaha kidasanzwe no gushobora kwica abantu barenga miliyoni mu mezi atatu twerekanye ibyo byose tunerekana n’urugendo rw’ingengabitekerezo ya Jenoside, uburyo irondabwoko n’ivangura byinjijwe mu mitegekere y’u Rwanda.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko kugira ngo izi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zandikwe muri UNESCO, ari ibintu byasabye akazi gakomeye n’ubushakashatsi mu kugaragaza umwihariko wa buri rwibutso.
Nk’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, aho rwubatse ni mu Murwa Mukuru w’Igihugu ahatuye Abanyarwanda baturuka hirya no hino mu gihugu ndetse n’Abanyamahanga.
Harimo ba kavukire n’abakomoka hose mu gihugu, ni ikintu kidasanzwe kuko abahashyinguye ari Abanyarwanda b’Abatutsi bo mu bice byose.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, hari amateka y’Abatutsi banze kwicwa batirwanyeho, bahangana n’ibitero bakoresheje intwaro gakondo, imisozi irabafasha. Uko kwanga gupfa bifite isomo biha amahanga.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ni ahantu hari ishuri ariko igihe cya Jenoside kigeze, bahakusanyiriza Abatutsi, barabica. Ni ahantu umuntu yavuga ko hahagarariye inzu zose za leta n’iz’ubutegetsi ziciwemo Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Nyamata rwo ni Kiliziya, aho abantu bahahungiye bazi ko bataza kwicirwa mu nzu y’Imana ariko nyuma leta iza gutanga itegeko ry’uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabwe ibitero.
Minisitiri Dr Bizimana ati “Twagiye twerekana buri rwibutso n’umwihariko, Nyamata buriya ihagarariye abiciwe mu nsengero no muri Kiliziya zose.”
“Ariko noneho Nyamata, ukanerekana imiturire y’u Bugesera kubera ko cyari igice kidatuwe, Abatutsi bimuwe mu bice bindi by’igihugu, bahaba mu buzima bugoye, u Bugesera barabutunganya kugeza ubwo bahabiciye.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko kwerekana agaciro mpuzamahanga werekana intandaro y’ibintu, igihe byabereye, ingaruka byasize n’uburyo bishobora kugira isomo biha Isi.
Avuga ko kuba izi nzibutso zaranditswe mu Murage w’Isi wa UNESCO bifite ibisobanuro bikomeye ku Rwanda ariko noneho bikanagira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Hari abantu bamwe b’inyangabirama bagaragaza ko kwibuka bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwiyunge, nyamara sibyo. Kuko Kwibuka ntibigomba gutsikamira ukuri.”
“Hibukwa amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bahore bayazirikana bazabashe no kuyakumira ntazongere kubaho. Kwibuka ntabwo ari ukuzana urwango, ntabwo dushobora guha agaciro urwango ariko kwerekana ko urwango rwaje rukoreka igihugu […] ibyo ni ibintu bigomba kwigishwa, kuzirikanwa bikavanwamo isomo.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ari naryo Abanyarwanda bagenderaho, rishimangira ko kwibuka ari ihame u Rwanda rukomeyeho, Abanyarwanda bifuza kugira ngo ayo mateka mabi azahore ababera isomo.
Minisitiri Dr Bizimana ati “Buriya n’ibibazo babazaga hari ibihugu byabazaga ibyo bibazo, bati ariko se ayo mateka mushaka kuzana ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu mibanire, mu bwiyunge […] aho ntizabisubiza inyuma abaturage babyibonamo?”
“Tunabagaragariza uburyo noneho na Afurika igifite n’abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bigisha urwango, kandi urwo rwango rutitaweho rushobora kugaruka rukongera rukarimbura imbaga ko ari ngombwa rero kurinda.”
Jenoside yakorewe Abatutsi ni Umurage mubi Isi yose igomba kuzirikana
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko kwandika izi nzibutso za Jenoside mu Murange w’Isi ari ukwerekana ko n’ubwo habayeho amategeko n’amasezerano mpuzamahanga akumira Jenoside, ibihugu bitayitayeho ahubwo byaretse Jenoside yakorewe Abatutsi ikabaho.
Ati “Kubishyira ku rwego rw’Isi kandi Isi ikabyemera, ni ukuvuga ko Isi ibona ko hari umurage mubi waturutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside yatumye Abatutsi barenga miliyoni barimburwa, uwo murage mubi ukaba ugomba kurindwa n’Isi yose.”
“Isi yose ikajya ihora ibitekereza kugira ngo n’ahandi bishobora kuba byumvikane ko ari inshingano z’Isi atari inshingano z’u Rwanda gusa.”
Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko kwandika izi nzibutso za Jenoside mu Murage w’Isi ari ibintu bifite agaciro gakomeye ku Isi by’umwihariko mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ahandi.
Avuga ko inzibutso zashyizwe mu Murage w’Isi zifite amateka yihariye, ku buryo kuba zihabwa agaciro atari ibintu byo bifitiye inyungu u Rwanda gusa ahubwo ari iby’Isi yose.
Ati “Ibyo twashingiraho ni byinshi, ziriya nzibutso zose ni ahantu Abatutsi bakuriye, bagiye gutuzwa ku mpamvu za politiki, ni ahantu hifitemo amateka kugera no kumubare utabarika w’Abatutsi uhicirwe kandi ubu bakaba bahashyinguwe.”
“Kuba rero aho hantu hahabwa agaciro, agaciro karenga twe ubwacu Abanyarwanda bikagera no ku Isi hose, ibyo tubifata nko kumva abacitse ku icumu dufashwe mu mugongo ariko no kuba amahanga yose akomeza guha agaciro abo bantu bashyinguye aho ni ibintu bifite agaciro gakomeye cyane.”
Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda Dr Bizimana Jean Damascène
Dr Gakwenzire yavuze ko kuba izi nzibutso zashyizwe mu Murage w’Isi byatumye zimenyekana n’amateka akamenyekana ku Isi yose.
Komite Mpuzamahanga y’Umurage w’Isi wa UNESCO iba igizwe n’ibihugu 21. Ni yo yemeza ibigomba kujya ku rutonde rw’Umurage w’Isi, igenzura imitungo kamere yanditswe, ni yo ishobora kwemeza ko bisibwa mu gihe biri mu kaga.
ivomo: igihe.com