U Rwanda rwanenze icyemezo cy’u Bubiligi cyo kwanga kwakira Ambasaderi Karega
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Bubiligi cyo kwanga Ambasaderi Vincent Karega nk’intumwa yo kuruhagararira muri icyo gihugu kibabaje kandi ko kinyuranyije n’umubano usanzwe uranga u Rwanda n’u Bubiligi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times kuri uyu wa 26 Nyakanga, Yolande Makolo yagize ati "Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa nk’aho yemeye kuganzwa n’igitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ivuzivuzi ry’imiryango n’abandi biyemeje kwikoma u Rwanda, ari na bo u Bubiligi bwahishuriye icyo cyemezo.
Guverinoma y’u Bubiligi kugeza ubu ntacyo iravuga kuri icyo kibazo.
Icyemezo cy’u Bubiligi cyahishuriwe igitangamazakuru cya Jambo News gifitwe n’agatsiko k’abahezanguni b’Abanyarwanda bari mu buhungiro mu muryango witwa Jambo ASBL ufite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aravuga ko kuba u Bubiligi bumaze iminsi bugaragaje ko bushyigikiye RDC, na byo byagize uruhare runini mu gutuma bwanga kwakira Ambasaderi Karega.
Urugero, mu minsi ishize Guverinoma y’u Bubiligi yatanze inkunga y’amafaranga aturutse mu Burayi yo kongerera ubushobozi brigade ya 31 y’ingabo za RDC zishinzwe gutabara aho rukomeye (Rapid Reaction Brigade) binyuze mu Kigega cy’u Burayi cy’Amahoro, ibintu byaje bishimangira umwanya w’u Bubiligi mu kibazo cya RDC, n’ubushake bwabwo mu gufasha icyo gihugu kudatakaza ubutaka.
Ambasaderi Vincent Karega yari yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi muri Werurwe 2023, akaba yaragombaga gusimbura Dieudonné Sebashongore.
Karega yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri RDC, aho yavuye yirukanywe na Guverinoma ya RDC, umwanzuro wafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yateranye tariki 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
iNKURU YA kIGALI TODAY.COM