Ruhango : Basabwe kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, abaturage basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ahubwo bagaharanira gukomeza kuba umwe.
Mukaruberwa Jeanne d’Arc Perezida wa Ibuka mu karere ka Ruhango avuga ko igikorwa cyo kwibuka ari igikorwa ngarukamwaka gifasha abanyarwanda kongera guhtekereza hirindwa icyabasubiza mu macakubiri ayo ariyo yose, hirindwa ingengabitekerezo ya jenoside ndetse abanyarwanda bagashyira hamwe bubaka umuryango wuje ubumwe.
Mukaruberwa Jeanne d'Arc Perezida wa Ibuka mu karere ka Ruhango
Mukaruberwa avuga ko by’umwihariko iki gikorwa ari icyo kongera kuzirikana kurushaho Abatutsi bazize jenoside , ndetse no gufata amu mugongo abarokotse jenoside bababa hafi , kubarebamamo icyizere cy’ubuzima bwa none n’ejo hazaza. Agira ati ‘’ Ntawe bitanezeza uyu mwaka haramutse nta case y’ingengabitekerezo ya jenoside ibonetse , cyangwa se nta gikorwa cyo guhungabanya uwacitse ku icumu rya jenoside bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside.Ibyo byose kandi tuzabigeraho twese dufatanyije buri wese aba ijisho rya mugenzi we.’’
Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango avuga ko kuri iyi tariki ya 7 Mata wo gutangira icyunamo ari umunsi wo kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari yoroshye yari ri ikomeye cyane , ariko kandi uri ukuzirikana ko abanyarwanda bagomba kwiyubaka amateka tukayamenya ko ari ayacu ariko tugakomeza dutera intambwe tuniyubaka.
Ati’’ Ibi bihe dutangiye ni ibihe bidasanzwe bidusaba gufata umwanya uhagije tugatekereza byimbitse ku mateka y’u Rwanda akomeye kandi mabi kandi yatugejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi , Rwanda yo hambere Igihugu cyacu cyari Igihugu cyiza buri wese yibonamo ariko mu gihe cy’abakoroni bajemo amacakubiri kuko aribwo buryo bwonyine babonaga bwo kuyobora’’.
Meya Habarurema akomeza agira ati ‘’ Ndagira ngo mbibutse gahunda ya Ndi umunyarwanda ko ariyo gahunda tugomba kwimakaza , kuko itwibutsa bigendeye ku mateka ikatwibutsa abo turi bo n’agaciro ku bunyarwanda buzira jenoside n’amacakubiri ayo ariyo yose.Nitwemera ko twese turi umwe, hano hicaye umuntu umwe nta kintu cyakongera kutumeneramo’’.
Meya Habarurema kandi asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda zose zo kwibuka uko zateguwe muri aka karere ka Ruhango, ndetse no gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside muri ibi bihe barimo.
Meya Habarurema Valens avuga ijambo mu muhango wo gutangiza icyunamo
Meya Habarurema Valens na Mukaruberwa Jeanne d'Arc bagiye gucana urumuri rw'icyizere ku rwibutso rwa Kinazi.
Jeanne/heza.rw