U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhuriza hamwe amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2022, u Rwanda rwakiriye inama ya gatatu mpuzamahanga yahurije hamwe ibihugu 6 byo muri Afurika, hagamijwe kureba uko amabwiriza y’ubuziranenge mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, yahurizwa hamwe ndetse no gushyiraho ibyemezo by’ubuziranenge buhuriweho, mu rwego rwo korohereza ubu bucuruzi .
Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’ibigo bishinzwe ubuziranenge muri Afurika ARSO umuryango washinzwe n’ubumwe bw’u Burayi mu 1977 , hagamije gushyiraho uburyo bumwe bwo gushyiraho ibyemezo by’ubuziranenge, Dr. Hermogène Nsengimana , avuga ko harimo gutegurwa inyandiko y’amabwiriza ahuriweho (Document), izajya ifasha ibicuruzwa kugera ku isoko ariko bitongeye gupimwa ubuziranenge mu gihugu bigiye gucururizwamo.
Ati’’ iyo document izatuma hongerwa ubushobozi ku rwego rw’Ibihugu mu gupima ubuziranenge, ndetse n’ubwizerane hagati y’Ibihugu by’Afurika bukiyongera . Nk’ubu dufite ibihugu 6 nibyemera gusinya kuri iyo document bizatuma igicuruzwa kiva mu Rwanda kijye gucuruzwa muri Ghana , muri Afurika y’Epfo, muri Nijeriya, nta rindi suzuma ry’ubuziranenge bwongeye kubaho. Ibi rero bizatuma izo bariyeri ku mipaka y’ibihugu zivaho, kandi burya ni nabyo bituma ibicuruzwa bihenda. Ndetse bizatuma habaho ubwizerane mu bihugu by’Afurika bitume imibare y’ibicuruzwa hagati y’ibihugu yiyongera.’’
Dr Nsengimana kandi akomeza avuga ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2020 bafatanyije n’ibigo by’ubuziranenge , bwagaragaje ko 48,3% by’Ibihugu by’Afurika bidafite ibigo by’ ubuziranenge bifite ubushobozi buhagije , ku buryo ibicuruzwa byava mu gihugu kimwe bikajya mu kindi kikemerwa kitongeye gukorerwa isuzumwa. Ibi bikaba ari na kimwe mu bikoma mu nkokora ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika
Ati’’ Ikindi gikomeye ni uguhuriza hamwe abantu bashinzwe ubuziranenge , atari ibigo by’ubuziranenge gusa ahubwo n’abashinzwe amategeko, twarabibonye mu bihugu byinshi ntibicara ngo bakorere inama hamwe bavuge ngo iri tegeko twarishingira kuri iki, kandi iyo bahuye bakaganira ibigo bishinzwe ubuziranenge n’abashinzwe amategeko , bituma itegeko rishyizweho ryubahirizwa mu bihugu byose, ni byiza ko mu bantu bateraniye hano harimo abantu bashinzwe ayo mategeko ndetse n’ibigo by’ubuziranenge’’.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB Dr Raymond Murenzi, avuga ko ikibazo kiri ku rwego rw’Afurika ari ikibazo cy’ubushobozi bw’ibigo by’ubuziranenge, ariko u Rwanda ruriteguye kuko runafite laboratwari zemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ati’’ Dufite ubushobozi bwo gupima ndetse dutanga ibirango by’ubuziranenge byemewe ku rwego mpuzamahanga , kuko birasuzumwa incuro 2 buri mwaka. Abikorera bariteguye buri mwaka twakira abantu bari hagati ya 100 na 150 by’abasaba icyangombwa cy’ubuziranenge, ibyo rero biduha icyizere ko umubare ukomeza kwiyongera kandi natwe turahari ngo tubafashe’’.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Richard Niwenshuti, avuga ko kuba abantu bahuriza hamwe amabwiriza y’ubuziranenge, ari ingenzi cyane mu kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane ku mugabane w’Afurika kuko ukiri hasi ugereranyije n’indi migabane.
Ati’’ Uyu munsi ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika buri kuri 16%, wareba nk’umugabane w’Amerika n’u Burayi ugasanga bari kuri 60 na 70% , ugasanga rero bikwiye ko ibihugu byicara bikareba uko bwakora amabwiriza bwahurizaho y’ubuziranenge, ni ikintu gikwiye gutuma dukanguka cyane ibihugu bikanubahana kugira ngo hongerwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Ibihugu’’.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge RSB gitangaza ko Ibicuruzwa 750 byo mu Rwanda, bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge byoherezwa hirya no hino ku Isi harimo n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Minisiteri y’ubucuruzi ikomeza gushishikariza abikorera kubyaza umusaruro aya mahirwe bafite, kuko ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gihagaze neza haba mu karere ndetse no mu bindi bihugu. Iyi nama irimo kubera mu Rwanda yitabiriwe n’ibihugu 6 biteganyijwe ko izamara iminsi 6.
Dr Hermogène Nsengimana umjyobozi wa ARSO avuga ko harimo gutegurwa inyndiko y'amabwiriza ahuriweho izafasha ibicuruzwa kugera ku isoko bitongeye gupimwa
Dr Raymond Murenzi umuyobozi wa RSB avuga ko u Rwanda nta kibazo cy’ubuziranenge rufite ,kuko rukoresha ibirango byemewe ku rwego mpuzamahanga rubikesha gukoresha laboratwari zemewe.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubucuruzi Richard Niyonshuti, asanga ibihugu by'Afurika bikwiye gukanguka.
Inama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 6 byo ku mugabane w'Afurika.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw