Uwabaye Minisitiri w’intebe yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta

Uwabaye Minisitiri w’intebe yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta

Nsengiyaremye Disimasi wabaye minisitiri w’intebe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1992 kugeza muri 1993 yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamwo Bucyibaruta Laurent ruri kubera mu gihugu cy’ubufaransa.  Yabajijwe ku mateka ye mu Rwanda na politiki yari iriho, uruhare rw’iyo politiki cyane iy’amashyaka menshi mu nzangano zaranze abanyapolitiki kugera kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Yanatanze ubuhamya kuri Laurent bucyibaruta, wasabye ko uyu Disimasi yazaza gutanga ubuhamya mu rukiko.

 Kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Gicurasi 2022, urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu bufaransa rwumvise ubuhamya bwa Nsengiyaremye Dismas wahoze ari minisitiri w’intebe mu Rwanda kuva muri Gashyatare 1992 kugeza ku wa 18 Nyakanga 1993.  Yabanje kubazwa na perezida w'urukiko ko hari isano afitanye na Bucyibaruta, avuga ko nta kintu cyihariye apfana na we, ko bwa mbere bamenyanye mu ishuri rya Christ Roi aho yigaga, Laurent Bucyibaruta amwiga imbere umwaka umwe.

Abajijwe ku mbwirwaruhame(discours) ya Mugesera Léon, imbwirwaruhame uyu Mugesera yakurikiranweho akanayihamwaho icyaha, yashishikarizaga abahutu kuroha abatutsi muri Nyabarongo ngo bagasubira aho baturutse, Dismas yagize ati "ni discours violant contre les tutsis (ni ukuvuga yahohoteraga Abatutsi) ndetse nanjye ubwanjye, kuko yanciraga urwo gupfa, kuko yari inyuranyije n’ibyemewe na MRND n'amashyaka atavuga rumwe nayo.  Ku bijyanye n’amahoro, ndetse yanatumye abatutsi benshi bicwa. Nyuma y’iryo jambo nasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi ariko aza guhungishwa ajyanwa muri Canada. Yahamagariraga abahutu kwica abatutsi n’abandi badashaka kujya mu mugambi wo kwica

Nsengiyaremye Dismas avuga ko ari nabwo hanashinzwe radio RTLM, ahagana kuri manda ye nka minisitiri w'intebe. Ati"amoko yahozeho ariko ntabwo byavugaga kwicana, twageragezaga kubiha umurongo ariko iki gihe byakoreshejwe ku kwica abatutsi".

Abajijwe ku bijyanye n'ubutabera, yavuze ko ibijyanye n'ubutabera mu Rwanda, aho abantu benshi bicwaga, nta kintu bwageragaho, kuko byasaga nk' aho byose bikorwa n' ishyaka rimwe, nta n 'aho kurega habaga hashoboka

Gufungwa kw’ibyitso, kumenyana na Bucyibaruta…

Perezida w'urukiko kandi yabajije Nsengiyaremye kugira icyo avuga ku bafunzwe bitwa ibyitso bya RPF asubiza ko intambara itangira tariki ya1/10/1990 yari mu Mutara aho yakoreraga bikaba ngombwa ko ahunga tariki ya 2/10/1990 . Abantu benshi biganjemo abatutsi bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso bya FPR, ndetse abayobozi bakaba baranavugaga ko FPR yageze i Kigali. Ati"ibyo byari ibinyoma nk'umuntu wari wavuye mu Mutara nkagenda umuhanda wose Nyagatare-Kigali nta nkotanyi mbona sinumvaga ukuntu mu minsi ibiri bavuga ko FPR yaba yageze i Kigali".

Abajijwe kuri Bucyibaruta, ati “Bucyibaruta nabonaga ari neutre et intègre (ntaho abogamiye ari inyangamugayo) mu kazi yari ashinzwe, nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame, ibyo nibyo nabonaga igihe nari minisitiri. Yongeyeho ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na guverinoma abaperefe bakayagezwaho na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu. Ati"Uko nzi Bucyibaruta ni uko ari umuntu utemera akarengane, ntabwo muzi agira nabi, ndetse sinigeze mubona afite ibitekerezo bihembera urwango na genocide, kuva muzi ari muto, icyo  atemera arakivuga,ntabwo uko muzi yabasha kugira nabi". 

Yongeye kubazwa  niba kuva igihe azi bucyibaruta yaba  yari kubasha kujya mu mugambi wo kwica? Maze asubiza agira ati"Uko muzi ni umuntu washyiraga mu gaciro, nta kintu na kimwe nabona cyatuma mvuga ko yaba umwicanyi, ku giti cyanjye". 

Nsengiyaremye yongeye kubazwa n'umushinjacyaha niba yemera ko guverinoma yashyizweho nyuma y'itariki ya 7/4/1994 yakoze jenoside maze asubiza agira ati"si njye ugomba guca urubanza gusa icyo nzi ni uko iyo guverinoma itashoboye guhagarika cyangwa kurwanya jenoside".

 Kutabazwa ibya nyuma y’iya 7 Mata 1994

 Nsengiyaremye yakomeje avuga ko kuva ku itariki ya 7 Mata 1994 ntacyo yasubiza ibyabaye nyuma yaho kuko yari yamaze kuva mu nzira z'abafata ibyemezo. Abajijwe ku itangazo ryatangajwe kuri radio Rwanda ku itariki ya 17 Mata rivuga inama y' abaminisitiri iyobowe na Kambanda ku kwiga uko igihugu kiyobowe, inama ifata icyemezo cyo kwirukana perefe wa Kibungo na Butare, ndetse inashimira ba perefe barimo Gikongoro, Cyangugu,Kibuye ndetse ko bo bazakomeza banayobore, yasubije agira  ati"Sinumva impamvu yo kubashimira kuko bakoraga akazi kabo, niba baragakoze neza, sinumva impamvu yo kubashimira. Njyewe ku giti cyanjye iryo tangazo sinaryumvise ariko numva nta mpamvu yo kubashimira."

Nsengiyaremye watanze  ubuhamya mu rubanza rwa Byucyibaruta yakunze gusa nk'uwanga gusubiza bimwe mu bibazo yabazwaga,avuga ko nawe  yari mu bashaka kwicwa, nyuma y imyaka ingana gutya ngo akaba ntacyo yabivugaho. 

Ku kuba ngo Bucyibaruta yaranze kwegura ku mirimo ye ndetse akanashimirwa Nsengiyaremye Dismas yavuze ko iyo Byucyibaruta yegura nawe byari kumugiraho ingaruka, kandi ngo nawe iyo aba Bucyibaruta atari kwegura ku mirimo ye ngo ahubwo yari kugerageza gukiza abicwaga. Kandi ngo yumvise ko Bucyibaruta na we hari abo yashoboye gukiza ,nubwo ngo ku giti cye ntabo yabonye kuko atari ahari nawe ngo yarigishaga.

Nsengiyaremye Disimasi yitabajwe n’urukiko mu bo rwitabaza nk’abatangabuhamya ku byabaye(témoin de contexte). Uyu afasha mu guha amakuru inyangamugayo ziburanisha muri uru rukiko kugira ngo zizafate icyemezo zizi neza amateka, ibyabaye n’uburyo byabayemo muri rusange, nk’uko zabyiyumviye kuri benshi batumizwa n’urukiko ngo babitangeho amakuru.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rurimo kubera i Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda (cour d'Assise), rwatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi 2022 , bikaba biteganyijwe ko ruzarangira ku itariki ya mbere Nyakanga 2022.Rurimo gukurikiranwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ku nkunga ya RCN Justice et Democratie mu mushinga ugamije ubutabera no kwibuka (Justice et Mémoire). Uru ni urubanza rwa gatanu rukurikiranwe na PAX PRESS muri uwo mushinga.

Inyubako y'urukiko rwa rubanda aho Bucyibaruta arimo kuburanishirizwa.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw