Muhanga:Ba mutima w'urugo basabwe kwita ku bibazo bibangamiye abaturage
Mu nama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga, ba mutima w’urugo basabwe gukemura ibibazo byugarije abaturage, iby’abagore bahagarariye kandi babatoye ndetse n’ibyugarije urubyiruko.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yasabye abayobozi ba komite y’inama y’Igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari , kwegera abaturage cyane cyane bakibuka abagore bagenzi babo babagiriye icyizere bakabatora bityo bagakemura ibibazo bafite.
Agira ati’’ Turacyafite abagore abagore bakennye batazi gusoma, turacyafite abagore bagihohoterwa mu ngo, turacyabona isuku nke aho usanga ingo zikikijwe n’ibigunda ,abana basa nabi ababyeyi batabameseye batabakarabije, abana bataye amashuri ,nta kindi tubashakaho nimwegere abaturage aho mutuye mukemure ibibazo bafite ’’.
Meya Kayitare akomeza avuga ko aba bagore bakwiye kwibuka ko bafitiye umwenda ababatoye. Ati’’ Muribuka twiyamamaza baradutoye ,badutora mu bandi baduha amajwi bariya bantu babatoye bakeneye ko mubakorera ubuvugizi, mukagaragaza ibibazo byabo ariko mukanagira icyo mukora ngo ibibazo bafite bikemuke. Iyo umuntu wamwegereye akwiyumvamo akakubwira ikibazo afite, akakumenera ibanga. Mu baturage basaga ibihumbi 370 bagize akarere ka Muhanga, abagore nib o benshi hafi ibihumbi 180. Uko turi aha duhagurutse tukagira icyo dukora twahindura Muhanga yose.Murasabwa kuba hafi y’abo muyobora’’.
Meya Kayitare yasabye abagore kwibuka ababatoye bakabakemurira ibibazo
Mukagasangwa consolée ushinzwe imiyoborere myiza muri komite nyobozi y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu, asaba aba bagore kwibuka ko bakwiye kuba bandebereho aho batuye hose ndetse no muri byose. Ati’’Buri mutima w’urugo wese akwiye kuba umusemburo w’ibyiza, abandi bakamureberaho. Niba ari igihe cyo gutanga umusanzu wo kwivuza mukwiye gufata iya mbere gukangurira abaturage kuwutanga, mu muganda rusange ni uko. Niba ari isuku abantu bose baze kuyirebera iwawe , mube intangarugero aho mutuye muri byose .‘’
Mukasekuru Marcelline umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga, avuga ko bari bagerageje gukemura ibibazo by’abaturage bifashishije umugoroba w’imiryango. Icyakora ngo ibi bibazo ntabwo byakemutse byose kuko kubikemura ari urugendo. Ati’’ Turabizi ko hakiri ibibazo bitarakemuka ariko turabifite mu mihigo yacu, harimo gukangurira abagore kujya mu bimina ariko banakoresha ikoranabuhanga, bagakorana n’ibigo by’imari’’.
Akomeza agira ati’’ Harimo no gukangurira abagore n’urubyiruko kwiga umwuga kuko baravuga ngo umwana w’umufundi arabwirirwa ariko nta burara, niyo mpamvu dushaka ko abagore biga imyuga bagakora ku mafaranga, hari n’umuhigo w’isuku n’isukura, kugira isuku aho dutuye ndetse kurwanya imirire mibi mu ndetse n’igwingira, twumva rero abagore nitubigira ibyacu ariko n’umugabo akabigiramo uruhare bizakemuka’’.
Mugwaneza Placidia uyobora inama y’Igihugu y’abagore mu kagari ka Gitega mu murenge wa Kibangu muri aka karere, avuga ko mu murenge wabo nta mwana ukirangwa mu mirire mibi kubera ko babigize ibyabo bagafatanya n’izindi nzego zitandukanye.
Ati ‘’ Icyo tugiye gukora ni ugukomeza gukangurira abagore kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera ,kuvugurura utulima tw’igikoni dusanzwe tudufite ariko ni ukutuvugurura tukabamo imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse no gukangurira abatari bikingiza covid-19 bakikingiza’’.
Muri iyi nama rusange hanatanzwe ibikombe by’ishimwe ku mirenge 3 yaje mu myanya y’imbere, kurusha iyindi mu kwesa imihigo y aba mutima w’urugo. Umurenge wa Kibangu akaba ari wo wabaye uwa mbere, uwa Rongi ku mwanya wa 2 naho uwa Rugendabari uza ku mwanya wa 3. Ni mu gihe umurenge wa Shyogwe ari wo uza ku mwanya wa nyuma.
Akarere ka Muhanga kakaba karaje ku mwanya wa 2 mu turere 8 tugize intara y’Amajyepfo mu kwesa imihigo ya ba mutima w’urugo.
Umurenge wa Kibangu niwo wabaye uwa mbere mu kwesa imihigo ya ba mutima w'urugo mu karere ka Muhanga
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw