Muhanga:Ba mutima w'urugo basabwe kwita ku bibazo bibangamiye abaturage

Muhanga:Ba mutima  w'urugo basabwe kwita ku bibazo bibangamiye abaturage

Mu nama rusange y’inama y’Igihugu  y’abagore mu karere  ka Muhanga, ba mutima  w’urugo  basabwe  gukemura  ibibazo  byugarije abaturage, iby’abagore  bahagarariye  kandi  babatoye  ndetse  n’ibyugarije  urubyiruko.

Umuyobozi  w’akarere  ka  Muhanga  Kayitare Jacqueline, yasabye  abayobozi  ba  komite y’inama  y’Igihugu  y’abagore  kuva  ku rwego  rw’akarere  kugeza  ku kagari , kwegera  abaturage cyane  cyane    bakibuka  abagore  bagenzi  babo  babagiriye  icyizere  bakabatora bityo   bagakemura  ibibazo  bafite.

Agira  ati’’ Turacyafite  abagore abagore  bakennye batazi  gusoma, turacyafite  abagore bagihohoterwa mu ngo, turacyabona  isuku  nke aho usanga ingo zikikijwe n’ibigunda ,abana basa nabi ababyeyi  batabameseye  batabakarabije, abana bataye  amashuri  ,nta  kindi tubashakaho  nimwegere  abaturage  aho  mutuye  mukemure  ibibazo  bafite ’’.

Meya  Kayitare  akomeza  avuga  ko  aba  bagore  bakwiye  kwibuka  ko bafitiye umwenda  ababatoye. Ati’’ Muribuka  twiyamamaza baradutoye ,badutora  mu bandi  baduha  amajwi bariya  bantu  babatoye  bakeneye  ko  mubakorera ubuvugizi, mukagaragaza  ibibazo  byabo  ariko mukanagira icyo mukora ngo ibibazo  bafite  bikemuke. Iyo umuntu wamwegereye akwiyumvamo akakubwira ikibazo afite, akakumenera ibanga. Mu baturage  basaga  ibihumbi 370 bagize  akarere ka Muhanga, abagore  nib o benshi hafi ibihumbi 180. Uko turi aha duhagurutse  tukagira  icyo dukora twahindura Muhanga  yose.Murasabwa kuba hafi y’abo muyobora’’.

Meya Kayitare yasabye abagore kwibuka  ababatoye  bakabakemurira ibibazo

Mukagasangwa consolée ushinzwe  imiyoborere myiza  muri komite  nyobozi  y’inama  y’Igihugu  y’abagore  ku rwego  rw’Igihugu, asaba  aba bagore kwibuka  ko  bakwiye  kuba  bandebereho  aho batuye  hose ndetse  no  muri byose.  Ati’’Buri mutima  w’urugo  wese akwiye kuba  umusemburo w’ibyiza, abandi bakamureberaho. Niba  ari igihe  cyo gutanga  umusanzu  wo kwivuza mukwiye  gufata iya mbere  gukangurira  abaturage kuwutanga, mu muganda  rusange  ni uko. Niba  ari isuku  abantu bose  baze  kuyirebera  iwawe , mube  intangarugero  aho mutuye  muri  byose .‘’

Mukasekuru  Marcelline umuhuzabikorwa  w’inama y’Igihugu  y’abagore mu karere ka Muhanga, avuga  ko bari bagerageje  gukemura ibibazo  by’abaturage  bifashishije umugoroba  w’imiryango. Icyakora  ngo ibi bibazo  ntabwo  byakemutse byose  kuko kubikemura  ari urugendo. Ati’’ Turabizi  ko  hakiri ibibazo bitarakemuka  ariko turabifite  mu mihigo yacu, harimo  gukangurira  abagore  kujya  mu bimina  ariko banakoresha ikoranabuhanga, bagakorana  n’ibigo  by’imari’’.

Akomeza agira ati’’ Harimo  no gukangurira  abagore  n’urubyiruko  kwiga  umwuga  kuko baravuga  ngo umwana  w’umufundi arabwirirwa  ariko nta burara, niyo mpamvu dushaka ko abagore  biga imyuga  bagakora ku mafaranga, hari n’umuhigo  w’isuku n’isukura, kugira  isuku aho dutuye  ndetse  kurwanya imirire mibi mu ndetse n’igwingira, twumva  rero  abagore nitubigira  ibyacu ariko n’umugabo akabigiramo uruhare bizakemuka’’.

Mugwaneza  Placidia  uyobora inama y’Igihugu y’abagore  mu kagari ka Gitega  mu murenge  wa Kibangu muri aka karere, avuga ko mu murenge  wabo  nta mwana ukirangwa mu mirire  mibi  kubera  ko babigize  ibyabo  bagafatanya  n’izindi nzego  zitandukanye.

Ati ‘’ Icyo tugiye gukora  ni  ugukomeza  gukangurira  abagore  kuboneza  urubyaro bakabyara  abo bashoboye  kurera ,kuvugurura  utulima  tw’igikoni  dusanzwe tudufite  ariko  ni ukutuvugurura tukabamo imboga  mu rwego  rwo kurwanya imirire mibi, ndetse  no gukangurira  abatari bikingiza  covid-19 bakikingiza’’.

Muri iyi  nama rusange hanatanzwe  ibikombe by’ishimwe  ku mirenge  3 yaje  mu myanya  y’imbere,  kurusha  iyindi mu kwesa  imihigo  y aba mutima  w’urugo. Umurenge  wa Kibangu  akaba ari wo wabaye uwa mbere, uwa Rongi ku mwanya wa 2 naho uwa Rugendabari uza ku mwanya wa 3. Ni mu gihe  umurenge  wa Shyogwe  ari wo uza ku mwanya wa nyuma.

Akarere  ka  Muhanga  kakaba  karaje  ku mwanya wa 2 mu turere 8 tugize  intara y’Amajyepfo mu kwesa imihigo ya ba mutima  w’urugo.

Umurenge  wa Kibangu niwo wabaye uwa mbere mu kwesa imihigo ya ba mutima w'urugo mu karere ka Muhanga

UWAMBAYINEMA  Marie  Jeanne /heza.rw