Mininfra yatanze umurongo ku bijyanye n'ingendo

Mininfra yatanze umurongo ku bijyanye n'ingendo
Ni mugihe  umubare nyamwinshi w'abaturage bakora ingendo bagaragazaga imbogamizi zo kibura imodoka ,  abatwara abagenzi nabo bakagaragaza ingingimira bafite .

Ni muri urwo rwego MININFRA yeguriye umujyi wa Kigali ndetse n'indi mijyi iwungirije uburenganzira bwo gutanga amasoko ku batwara abagenzi  mu buryo bwa rusange,
Mu gihe ikigo RURA yari isanzwe ifite izi nshingano ikazihuza no guha uburenganzira (ibyemezo) abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange , ikanakora ubugenzuzi , yagumanye inshingano zo gutanga ibyemezo byo gutwara abagenzi ndetse no gukora ubugenzuzi gusa.

Eng . Uwase  Patricie Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA  mu kiganiro yagiranye n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru(RBA) yasobanuye ko guha umurongo  ibijyanye n'abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bije gukemura ikibazo cy'imikorere n'imikoranire myiza.

Yakomeje agira ati:"Uburyo byakorwagamo  ari na cyo gisubizo cya mbere cyabonetse,  uburyo byakorwamo byose byahuriraga muri RURA . Ari uguha uburenganzira (Licences)  bwo  gutwara abagenzi,  Abagenzura ndetse n'abategura amasoko  ahabwa ba rwiyenezamirimo,  aribyo bazanaga icyuho. Ariko ubu RURA ihawe  inshingano yo gutanga ibyemezo no kugenzura niba ibyo yemereye ba rwiyemeza mirimo  byuzuye." 

Ing.Uwase Patricia umunyamabanga wa Leta muri mininfra yasobanuye uburyo buje gukemura ikibazo cyo gutwara abantu.
Ikibazo gihangayikishije abaturage  ni uburyo abantu usanga batonze umurongo bakawumaraho igihe kirekire, abandi bakabura imodoka zibageza aho bagiye . Ni  ikibazo kiri mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu ntara mu bigo bitegerwamo imodoka.
Nsengumuremyi Emmanuel/heza.rw