Nyaruguru : Abaganga n’abaforomo bamaze amezi 6 badahabwa agahimbazamusyi
Bamwe mu baganga n’abaforomo bakorera ku kigo nderabuzima cya Munini no ku bitaro bya Munini, bavuga ko bameze ibihembwe bibiri ni ukuvuga amezi 6 badahabwa agahimbazamusyi basanzwe bahabwa PBF(Performance based financing), ngo bikaba birimo kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.
Abaganiriye na RBA bavuze ko ubundi bajyaga bayihabwa ariko ubu batazi impamvu batayibonye. Kagabo Emmanuel umwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru, yavuze ko guhera mu kwezi kwa kane batarongera kubona iyi PBF nk’uko bari basanzwe bayibona.
Ati’’ Ntabwo turimo kuyibona nk’uko twayibonaga, kandi n’iyo ije haza nk’ak’igituntu gusa cyangwa amaso gusa , ubundi ikageraho ntinaze nk’uko yakagombye kuza. Urumva nimba umuntu yakoraga bakamuha agahimbazamusyi,kamufasha kugera ku isoko nk’uko abandi bose bagerayo, hanyuma akakabura hari ikintu kimugabanukaho, nawe akabikora atishimye nk’uko yagombaga kubikora‘’.
Undi Ati’’Kuri twebwe agahimbazamusyi ntabwo tukabona uko bikwiriye, kuko iyo umuntu yakoze agahimbazamusyi ntakabone, ntabwo uba ufite imbaraga mu kazi (motivation)’’.
Ku ruhande rw’ibitaro bya Munini, Dr Uwammahoro Emelyne umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, asaba aba bakozi gushyira imbaraga mu kazi kabo, ariko ngo iki kibazo kizakemurwa vuba. Ati’’ Ku ruhande rw’ibitaro harimo ikibazo kuko ari amafaranga ataraboneka ,muri Minisante naho ubu turi mu gihembwe cya mbere hari amafaranga tutari twabona, ariko nayo azaza tugendeye ku manota ashobora kuba azagabanuka.’’
Akomeza agira ati’’ Icyo twakwizeza abakozi agahimbazamusyi kava mu byo twikoreye twebwe ubwacu, iyo bihari turayitanga rwose nibihangane tuzayitanga.’’
Aba baganga n’abaforomo kandi bakomeza basaba inzego zibishinzwe, kubafasaha bakajya babona aka gahimbazamusyi uko bikwiye cyangwa se kakaba kakongerwa ku mushahara wabo w’ukwezi.
Abakora mu bitaro bya Munini ngo aya mafaranga bari basanzwe bayabona buri kwezi, naho abakora mu kigo nderabuzima cya Munini bo bakayabona rimwe mu mezi atatu, bose ngo bakaba baheruka kuyabona mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw
.